Ni ibyatangajwe n’Ibinyamakuru Mpuzamahanga kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024, birimo na France24. Iki kinyamakuru kigaragaza ko umucamanza Aileen yakomoje ku kuba umushinjacyaha ukurikirana dosiye ku byaha Donald Trump aregwa birimo n’ibyo kwivanga mu matora yabaye mu 2020 no kubika izo mpapuro, Jack Smith, atahawe izo nshingano mu buryo bwemewe n’Itegeko Nshinga, bityo ko atanafite uburenganzira bwo gukurikirana icyo kirego.
Ibi kandi byaje gushimangirwa n’Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga muri Amerika, Justice Clarence Thomas, wavuze ko yemera ibisobanuro by’itsinda ryo ku ruhande rwa Trump byo gushidikanya ku kuntu Umushinjacyaha Jack Smith yahawe inshingano zo gukurikirana icyo kirego.
Iby’ihagarikwa ryacyo byishimiwe na Donald Trump mu buryo budasanzwe, anasaba ko yahanagurwaho n’ibindi byaha akurikiranweho. We ahamya ko ibyo aregwa ari ibintu byateguwe ku mpamvu za politiki byakozwe n’abamurwanya.
Ubusanzwe inyandiko ziriho amabanga ya Leta ntabwo ziba zemerewe kubikwa n’abayobozi by’umwihariko iyo bavuye mu nshingano.
Bivugwa ko impapuro Trump wayoboye Amerika yasigaranye, ari izijyanye n’uburyo yitwaye nyuma y’imyigaragambyo yabereye ku Nteko Ishinga Amategeko tariki 6 Mutarama 2021, ubwo hemezwaga ko Joe Biden ari we watsinze amatora ya Perezida.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!