Ibiro bya Perezida White House, bivuga ko Trump uri hafi kuzuza imyaka 80, yamaze amasaha atatu n’igice muri Walter Reed National Military Medical Center, aho yakorewe isuzuma ry’amenyo no kureba uko ubuzima bwe buhagaze muri rusange.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Trump yagize ati “Nsoje isuzuma ry’amezi atandatu muri Walter Reed Military Medical Center, byose byagenze neza [...] nshimye abaganga n’abakozi baho bose.”
Ibi bitaro byakira abasirikare, abayobozi bakuru b’igihugu n’abahoze mu ngabo za Amerika. Ni inshuro ya gatatu Donald Trump agiye kwisuzumisha mu mezi 13.
Mu mwaka ushize, White House yatangaje ko Trump yasanganywe CVI (Chronic Venous Insufficiency), yamuteye kubyimba ibirenge. Iyi ndwara ikunze kwibasira abari hejuru y’imyaka 70.
Mu minsi ishize kandi ikiganza cya Trump cyafotowe cyahinduye ibara, mu kiganiro na The Wall Street Journal asobanura ko byatewe n’ingaruka imiti ya Aspirin yanywaga yamugizeho.
Trump yumvikanye avuga ko afite ubuzima buzira umuze, kandi ko akora amasuzuma menshi, asaba ko akorwa no ku bandi bari muri Guverinoma. Yumvikanye kandi avuga ko yiyumva nk’uko yari ameze mu myaka 50 ishize.
Ku bamubonye ahondobera, anasinzira mu nama, avuga ko atari ikimenyetso cy’intege nke, ahubwo yari yarambiwe inama, bakamufotora ari guhumbya, afunze amaso bakabikabiriza.
Muri Mata 2025, Trump nabwo yari yakorewe isuzuma ku buzima bwe, rigaragaza ko yari afite ubuzima bwiza, bumwemerera gukora inshingano z’umukuru w’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!