Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Trump yavuze ko FBI yari ihugiye mu kureba uruhare u Burusiya bwagize mu bikorwa byo kwiyamamaza kwe mu matora yo mu 2016 aho yari ahanganye na Hillary Clinton.

Yagize ati “Nta ruhare u Burusiya bwagize mu matora ya Amerika. Nimugaruke mu kazi kanyu, mwongere mudushimishe.”

FBI yemeye ko yananiwe gukora ibishoboka mu kuburizamo igitero cyagabwe na Nikolas Cruz mu kigo cy’amashuri muri Parkland.

Yavuze ko itakurikiranye Cruz mu kwezi gushize ubwo inshuti ya Cruz yashatse gutanga amakuru amwerekeye ko atunze intwaro, agamije kwica no gutegura igitero cy’iterabwoba mu kigo cy’amashuri.

Cruz w’imyaka 19 yari yanakozweho iperereza na Polisi yo mu gace atuyemo nyuma y’amashusho ye yari yashyize kuri Snapchat.

Igitero cyo ku wa 14 Gashyantare 2018 kiri mu bikomeye byibasiye ikigo cy’amashuri muri Amerika kuva mu 2012; cyatumye abantu bongera kuzamura ibiganiro byinshi ku bijyanye no gukaza ingamba ku bemererwa gutunga intwaro.

Abanyeshuri barokotse iki gitero bakoze imyigaragambyo muri Florida, basaba ko hashyirwaho uburyo bwihariye bwo kugenzura imbunda, bananenga Perezida Trump wakiriye inkunga y’Umuryango uharanira uburenganzira bw’abakoresha intwaro, National Rifle Association (NRA), mu bikorwa byo kwiyamamaza. NRA yatanze miliyoni 11.4 z’amadolari ya Amerika yo gushyigikira Trump n’izindi miliyoni 19.7 yo guhangana na Clinton.

Trump wakunze guhakana ibirego ku ruhare rw’u Burusiya mu matora yavuze ko ibyabaye bidakwiye kurebererwa nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Yagize ati “Birababaje kuba FBI itarabonye integuza yoherejwe na Cruz ukekwaho kurasa mu kigo cy’amashuri muri Florida. Ibi ntabwo byemewe.”

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, iperereza rya FBI riyobowe na Robert Mueller riheruka kugaragaza ko hari Abarusiya 13 n’ikompanyi eshatu zishinjwa kugira uruhare mu kwinjirira mu matora ya Amerika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov yahakanye ibi birego ndetse avuga ko ntacyo yabitangazaho atarabona gihamya.

Perezida Donald Trump yanenze FBI yagenze biguru ntege mu kuburizamo igitero cyahitanye 17 muri Florida
Perezida Donald Trump yanenze FBI yagenze biguru ntege mu kuburizamo igitero cyahitanye 17 muri Florida
Igitero cyagabwe mu kigo cy'amashuri muri Parkland cyahitanye abantu 17
Igitero cyagabwe mu kigo cy'amashuri muri Parkland cyahitanye abantu 17
Abarokotse igitero bigaragambije basaba ko itegeko rigena gutunga imbunda muri Amerika risubirwamo
Abarokotse igitero bigaragambije basaba ko itegeko rigena gutunga imbunda muri Amerika risubirwamo
Cruz ukekwaho kugaba igitero mu kigo cy'amashuri muri Florida yagejejwe imbere y'ubutabera
Cruz ukekwaho kugaba igitero mu kigo cy'amashuri muri Florida yagejejwe imbere y'ubutabera