00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yanyuzwe n’ibihano bishya Loni yafatiye Koreya ya Ruguru

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 23 December 2017 saa 08:56
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yishimiye kandi anyuzwe n’ibihano bishya Akanama k’umutekano ka Loni kashyiriyeho Koreya ya Ruguru kubera ibikorwa byo gucura, gukoresha no kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi.

Loni, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi na Amerika byakunze kugenda bifatira Koreya ya Ruguru ibihano kubera umugambi wabyo wo gucura no gukoresha intwaro za kirimbuzi.

Nko muri Nzeri uyu mwaka Loni yari yayifatiye ibihano by’ubukugu birimo gukomanyirizwa ku bucuruzi bw’ ibyo yohereza mu mahanga nk’imyambaro n’ ibindi, kubuzwa gutumiza peteroli mu bihungu by’amahanga nyuma yo kugerageza igisasu cya kirimbuzi cya cyenda.

Iki gihugu gisanzwe kirebana ay’ingwe na Amerika, kitigeze giteshuka ku mugambi wacyo, cyatangaje ko ibyo bihano ntacyo bizahindura ndetse rimwe na rimwe usanga abakuru babyo banyuzamo bagacyocyorana, Trump avuga ko azarimbura Koreya ya Ruguru, Kim Jon Un uyiyobora akamugereranya n’uvuga ubusa.

Mu Ugushyingo Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza ikindi gisasu ari na cyo cyatumye Loni yongera kuyifatira ibindi birimo gukomanyirizwa kwinjiza ibikomoka kuri peteroli ku kigero cya 90% aho, igomba kugabanyirizwa ingunguru ibihumbi 500 za peteroli n’izindi miliyoni enye z’amavuta ku mwaka, kuba abakozi bafite ubwenegihugu bwayo bakora mu mahanga bagomba gusubizwa iwabo mu masaha 24, kuyikomanyiriza kwinjiza ibikoresho birimo imashini, ibikoresho by’amashanyarazi, ibyifashishwa mu nganda n’ibindi.

Abinyujije kuri Twitter ye, Trump yavuze ko yishimiye umwanzuro wanatowe n’ibihugu bifitanye umubano mu bucuruzi na Koreya ya Ruguru nk’u Burusiya n’u Bushinwa, avuga ko bigaragaza ko isi ishaka amahoro.

Yagize ati “Ibihugu byose bigize akana ku mutekano ka Loni byatoye bishyigikiye ko Koreya ya Ruguru yongererwa ibihano. Bigaragaza ko Isi ishaka amahoro, idashaka urupfu.”

Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Nikki Haley, yatangaje ko ibyo bihano bitanga ubutumwa bukomeye kuri Koreya ya Ruguru ko nikomeza ubushotoranyi izafatirwa ingamba zikomeye zirimo gushyirwa mu kato no guhezwa na ho Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga, Boris Johnson avuga ko bigaragaza intambwe ikomeye mu guca intege umugambi w’icurwa ry’intaro za kirimbuzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages