Trump yitabye ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa New York. Ashinjwa kuba ikigo cye Trump Organization cyaragiye kinyereza imisoro kibinyujije mu gutanga amakuru atari yo ku gaciro k’imitungo.
Donald Trump yateye utwatsi ibyo ashinjwa, avuga ko ari impamvu za politiki.
Nyuma yo kwitaba ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatatu, Trump yasohoye itangazo yamagana iryo perereza nkuko BBC yabitangaje.
Ati “Hashize igihe kandi miliyoni nyinshi z’amadolari zaratikiye kuri ibi bintu biteye isoni ariko ntacyo bagezeho. Nanze gusubiza ibibazo byabo nshingiye ku burenganzira mpabwa n’Itegeko Nshinga.”
Bibaye nyuma y’iminsi urwego rw’iperereza (FBI) rusatse inyubako ya Trump iherereye muri Florida izwi nka Mar-a-Lago. Icyakora iri saka ryo ryari rigendanye n’ibindi akekwaho byo gutunga inyandiko zirimo amabanga akomeye.
Ubushinjacyaha bwa New York bwari bwarasabye ko Trump, umukobwa we Ivanka n’umuhungu we Donald Trump Jr barahizwa bagahatwa ibibazo ku byo kunyereza imisoro. Babanje kubyanga ariko muri Gashyantare uyu mwaka umucamanza wo muri New York yarabyemeje bitangira gukorwa.
Ubushinjacyaha bwa Amerika buherutse gutangaza ko iperereza barimo ku bucuruzi bw’umuryango wa Trump rigiye kugera ku musozo. Ntabwo biramenyekana niba nirisozwa hari umwanzuro wo kumukurikirana uzafatwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!