00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yahigiye kohereza Abanyamerika kuri Mars

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 21 January 2025 saa 09:57
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yiteguye kohereza Abanyamerika ku mubumbe wa Mars kugira ngo bawutureho.

Akimara kurahira ku wa 20 Mutarama 2025, Trump yavuze ko gutuza Abanyamerika kuri Mars ari icyifuzo afite, kuko intumbero nini ari yo igihugu gikomeye nka Amerika kiba gikwiye kugira.

Yagize ati “Tuzakomeza intego yacu yo kujya mu isanzure, twohereza Abanyamerika gushinga ibendera ryacu ku mubumbe wa Mars.”

Aya magambo yakiriwe neza n’abari bitabiriye uyu muhango, cyane cyane Elon Musk, nyiri SpaceX wakanguriye kenshi abantu kujya kuri Mars.

Mu gihe cyo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Musk yagaragaje ko ashyigikiye Trump nk’umuntu ushobora kumufasha gushyira mu bikorwa umushinga wo kohereza abantu kuri Mars.

Mu mwaka wa 2024, Musk yavuze ko kugira ngo ibyogajuru bya SpaceX bizageze abantu kuri Mars, bishobora kuzatwara imyaka ine.

Yagize ati “Ibyogajuru bya SpaceX bidatwara abantu bishobora kugera kuri Mars mu myaka 2, ibyogajuru bitwaye abantu bishobora kugerayo mu myaka 4.”

Uyu mushinga ushobora guhura n’imbogamizi zikomeye, bitewe n’impanuka ibyogajuru binini bya SpaceX bikunze kugira, bitewe ahanini no kudakora neza kw’ibyuma bibyohereza mu isanzure.

Amerika iherutse guhagarika by’agateganyo iyoherezwa ry’ibyogajuru bya SpaceX mu kirere, mu gihe hakorwa iperereza ku mpamvu kimwe giherutse guturikira mu kirere.

Trump yatangaje ko afite intego yo kohereza Abanyamerika kuri Mars

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages