Abanditsi b’iki gitabo bavuga ko Trump ari umuntu ukunda kurya utuntu tworoheje mu gicuku, akenshi agasiga imyanda yandagaye hasi cyangwa akayuzuza muri poubelle y’icyumba cye.
Abakozi bo mu biro bya perezida byageze n’aho basabwa kujya bagenzura ibiri muri poubelle kuko rimwe na rimwe yajugunyagamo ibintu by’agaciro.
Ikindi kintu cyagarutsweho ni ubusabe bwe bwo gushyira tapi mu byumba bye byo kogeramo, ibintu byasabaga ko zihora zihindurwa kubera ko zahitaga zitoha cyane nyuma yo koga.
Umwe mu bayobozi bakuru yavuze ko Trump yarakajwe cyane n’icyo gitabo, aho avuga ko ibivugwamo bimugira umuntu uteye ishozi, bituma aha abakozi be amabwiriza ababuza kugira icyo babiganirizaho itangazamakuru.
Iki gitabo kandi kigaruka ku kuntu yihebeye ibiribwa bitekwa vuba [fast food], aho kigaruka mu bihe bye byo kwiyamamariza kuba perezida mu 2024, aho yigeze kugurira abantu ifiriti za McDonalds, anatumiza ibiryo akoresheje porogaramu y’ikoranabuhanga ya DoorDash mu bukangurambaga bwe bwo gukuraho imisoro ku mafaranga y’ishimwe ahabwa abakozi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!