BBC ishinjwa guhindura amashusho y’imbwirwaruhame Trump yatanze ku itariki ya 6 Mutarama 2021 zegeranyijwe, kugira ngo bigaragare ko yashishikarije abantu gukora urugomo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Iki kirego cyatanzwe mu rukiko rw’i Miami ku wa Mbere, kivuga ko filime mbarankuru ya BBC yitwa Panorama yo mu 2024, yegeranyije imbwirwaruhame zavuzwe na Trump mu bihe bitandukanye, igatambutswa mbere y’amatora yabaye mu mpera za 2024 muri Amerika yagiye hanze bigateza impagarara.
Trump yabwiye abanyamakuru ati “Bamvugishije amagambo ntigeze mvuga… Bamvugishije amagambo mabi cyane.”
BBC mu kwezi gushize yemeye ko uburyo bwo kwegeranya ayo mashusho byatanze isura itari yo ko Perezida Trump yari yahamagariye abantu gukora urugomo nyamara atari byo, maze isaba imbabazi ku mugaragaro.
Umuyobozi wa BBC, Samir Shah, yandikiye Trump ibaruwa yerekana asaba imbabazi kandi yiyemeza ko ayo mashusho atazongera gukoreshwa.
Trump ashinja BBC ko iyo filime yashyizwe hanze mbere y’amatora ya perezida yo mu mwaka ushize kugira ngo igire ingaruka ku buryo abaturage batoye. Yongeraho ko ari uburyo bwo kwivanga mu matora no kuyobya abaturage hagamijwe kumubangamira.
Trump asaba miliyari 5 z’amadolari nk’indishyi z’icyaha cyo kumusebya, ndetse n’izindi miliyari 5$ akazisaba hakoreshejwe itegeko rya Florida rigenga ubucuruzi butaboneye.
Abanyamategeko be bavuga ko imyitwarire ya BBC ari iy’ubuhemu, kuko guhuza ayo mashusho bitakozwe ku bw’impanuka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!