Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social ku wa 10 Nzeri 2025, Perezida Trump yabishimangiye agira ati “Iyo nyamanswa yishe urwagashinyaguro uyu mukobwa w’umunya-Ukrainekazi igomba kuburanishwa byihuse, ndetse igahanishwa igihano cyo kwicwa.”
Mu mpera z’icyumweru gishinze, ni bwo amashusho ya Camera zicunga umutekano (CCTV) yashyizwe hanze agaragaza Brown w’imyaka 34 asatira Lryna Zarutska w’imyaka 23, amutera icyuma inshuro nyinshi mu ijosi, uyu mukobwa ava amaraso menshi, binamuviramo urupfu.
Ayo mashusho agaragaza ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu mujyi wa Charlotte, muri Leta ya North Carolina iri muzigize Amerika, cyakozwe nta makimbirane cyangwa ikiganiro cyihariye aba bombi bagirane.
Ku wa Mbere, Trump yavuze ko Brown ari umurwayi wo mu mutwe, yibutsa ko uyu mugabo yatawe muri yombi inshuro nyinshi mu myaka icumi ishize ariko agahora arekurwa kubera uburenganzira bwo kuburana adafunze.
Trump yagize ati “Amaraso y’uyu mukobwa w’inzirakarengane ari mu ntoki z’Aba-Democrates banze guta muri yombi abagizi ba nabi.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!