00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yasabye Chancelier w’u Budage kureba ibimureba

Yanditswe na Mukundwa Angelique
Kuya 1 May 2026 saa 12:27
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yibukije Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, ko yakagombye kwibanda ku guhagarika intambara muri Ukraine no gukemura ibibazo byo mu gihugu cye, aho kwibaza ku ntambara iri hagati ya Amerika na Iran.

Ibi Trump yabivuze ubwo yasubizaga ibyo Chancelier Friedrich Merz aherutse kuvuga ko Amerika yandagajwe na Iran, kandi ko ubutegetsi bwe budafite uburyo buhamye bwo guhagarika iyi ntambara.

Trump abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social ku wa 30 Mata 2026, yibukije Chancelier Friedrich Merz ko adakwiye kwivanga mu makimbirane ya Amerika na Iran.

Ati “Chancelier w’u Budage akwiye kumara igihe kinini arwana no guhagarika intambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine no gukemura ibibazo by’igihugu cye by’umwihariko ibijyanye n’abimukira n’iby’ingufu, kuruta guta umwanya yivanga mu birebana na Iran.”

Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira mu 2022, Berlin yabaye umuterankunga wayo ukomeye aho yoherezaga intwaro za kirimbuzi Ukraine.

Mu cyumweru gishize, Trump yavuze ko kuba Chancelier Friedrich Merz atekereza ko ntacyo bitwaye kuba Iran yatunga intwaro za nucléaire, ari uko atazi ibyo avuga.

Muri Werurwe 2025, Chancelier Friedrich, yavuze ko intambara ya Amerika na Iran igomba kurangira bwangu. Ibi yabivuze nyuma y’uko yari yanze ko u Budage bwitabira iyo ntambara, agaragaza ko atari iy’umuryango wa NATO.

Trump yashinje ubuhemu ibihugu byo mu Burayi bigize NATO kubera ko byaranze gushyigikira Amerika na Israel muri iyo ntambara.

Trump yasabye Chancelier w’u Budage kureba ibimureba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages