Trump yabisabye ku wa 9 Nzeri 2025, mu biganiro byamuhuje n’abayobozi ba EU i Washington, bagaruka ku kongera igitutu ku Burusiya kubera intambara yo muri Ukraine.
Umwe mu bayobozi ba Amerika, yavuze ko bo biteguye gushyiraho iyo misoro ariko byakorwa mu gihe na bagenzi babo bo mu Burayi bakwemera kubishyira mu bikorwa.
Undi muyobozi yongeyeho ko Trump yifuje ko “hashyirwaho imisoro iremereye ku bicuruzwa, kandi bikagumaho kugeza igihe u Bushinwa bwemeye guhagarika kugurira ibikomoka kuri Peteroli mu Burusiya.”
Abayobozi mu bihugu by’u Burayi bari batangiye kuganira ku bihano bishya bishobora gufatirwa u Bushinwa kubera gukorana bya hafi n’u Burusiya, ariko bagaragaje ko ibiganiro bikiri mu mu ntangiriro ndetse bisaba ubufasha bwa Amerika.
U Buhinde bwo bwanze guhagarika ibyo kugurira ibikomoka kuri Peteroli mu Burusiya. Muri Kanama Trump yakubye kabiri imisoro ku bicuruzwa biva mu Buhinde ayigeza kuri 50%, abishingira ku kuba icyo gihugu gikomeza kugura ingufu mu Burusiya.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Buhinde, Nirmala Sitharaman, yavuze ko icyo cyemezo kidakwiye, kidafite ishingiro kandi kitanyuze mu mucyo, ashimangira ko politiki y’ubukungu bw’igihugu cye igengwa n’ibyibanze bikenewe mu bukungu bw’igihugu.
U Bushinwa na bwo bwamaganye igitutu cy’ibihugu by’i Burengerazuba ku byerekeye aho igurira ingufu, buvuga ko buzakomeza kugura ingufu bukeneye hashingiwe ku nyungu zabwo bwite.
Kuva Intambara yo muri Ukraine yatangira mu 2022, u Burusiya bwabaye isoko y’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu Bushinwa no mu Buhinde. Perezida Vladimir Putin yaburiye ibihugu by’i Burengerazuba, ko bikwiye kurekera gukomanyiriza inshuti ze, avuga ko ibi bikorwa bigamije guhagarika iterambere ry’ubukungu bwazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!