00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yasabye ibishobora gusubiza ibintu irudubi mu ntambara ya Iran

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 August 2026 saa 10:27
Yasuwe :

Donald Trump yasabye Iran kwishyura indishyi ku bantu yavuze ko iki gihugu cyishe mu ntambara zabanje mu buryo bwo guhangana na Tehran ikomeje gusaba ko kugira ngo intambara impande zombi zimazemo amezi atanu ihagarare, Amerika igomba kwishyura ibyangijwe.

Ni ubusabe bubonwa nk’ubuje kugora gahunda yo guhagarika intambara no guhangana n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuzamuka kubera ifungwa ry’umuhora wa Hormuz unyuzwamo 20% ry’ibikoreshwa ku Isi.

Icyifuzo cya Trump, kitari cyarigeze gitangwa mbere, kandi gisa nk’igihangana na Iran isaba gukurirwaho ibihano kugira ngo hagerwe ku mahoro no gufungura uyu muhora ukomeje gukenesha ibibugu uko bwije n’uko bukeye.

Ibi ahanini bihura n’ibyari bikubiye mu masezerano y’ibanze y’amahoro yashyizweho umukono muri Kamena, ariko nyuma aza gusenyuka nta kigezweho.

Kuva intambara yatangira muri Gashyantare, Trump yagiye ahinduranya imvugo kenshi, rimwe akavuga ko ashobora kongera ubukana bw’intambara no kuvuga ko amasezerano y’amahoro ari hafi kugerwaho, icyakora uyu munsi yazanye undi muvuno.

Trump yanditse kuri Truth Social ati “Ndabona ko abahagarariye Repubulika ya Kisilamu ya Iran basaba indishyi z’ibyangijwe mu mezi atanu ashize y’intambara. Ni igitekerezo gishimishije kuko nanjye ubu nsaba Iran gutanga indishyi.”

Trump yavuze ko Amerika izasaba indishyi ku bantu bishwe cyangwa bakomerekeye mu makimbirane yabaye mbere, ndetse n’amafaranga agenewe imiryango y’abigaragambyaga ibihumbi yavuze ko bishwe na Iran.

Trump yavuze kandi ko Iran ikwiye guha indishyi imiryango y’abasirikare 17 bo mu ngabo zirwanira mu mazi za Amerika bishwe mu gitero cyo mu Ukwakira 2000 cyagabwe ku bwato bwa gisirikare bwa USS Cole muri Yemena. Icyakora iki gitero byavuzwe ko cyagabwe n’umutwe wa al Qaeda, aho kuba Iran.

Mu bundi butumwa, Trump yanditse ati “Na none, ku bijyanye n’ibiganiro na Iran, Iran ikwiye kubazwa ibyangijwe n’impfu z’aturage ba Liban, Syria, Yemen na Gaza!”

Nubwo Trump yavuze ibi, Iran yari yabanje kuvuga ko iri hafi kugirana amasezerano ya nyuma na Oman ashyiraho inzira nshya z’ubwikorezi bwo mu mazi hagati y’ibihugu byombi zinyura mu Nzira ya Hormuz.

Icyakora Tehran yongeye gushimangira ko Amerika igomba kubanza kuzuza ibisabwa birimo gutanga indishyi no gukuraho ibihano n’iterabwoba rya gisirikare mbere y’uko Hormuz yongera gufungurwa.

Abasesenguzi bagaragaza ko amasezerano na Oman yahesha Tehran ubushobozi bwinshi bwo kugenzura iyi nzira y’ingenzi y’amazi kurusha ubwo yari ifite mbere y’uko intambara itangira.

Trump ari ku gitutu cyo guhagarika intambara itishimiwe cyane imbere mu gihugu, ndetse abasesenguzi bavuga ko mu gihe nta gikozwe bishobora kuzamugiraho ingaruka mu matora azaba mu Ugushyingo.

Iyi ntambara yazambije byinshi mu Isi na Amerika idasigaye kuko ubu igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gikomeje gutumbagira, kubera ifungwa rya Hormuz aho akagunguru kamwe k’ibidatunganyije kageze ku Madolari 87, bingana n’izamuka rya 4,6%.

Ikindi amafaranga iki gihugu kimaze gutakaza muri iyi ntambara na yo ni indi ngingo ituma Trump asabwa guhagarika iyi ntambara ku kabi n’akeza kuko mu minsi ishize hatangajwe miliyari 37$, ariko andi makuru akavuga ko arenga.

Trump yasabye Iran kwishyura ibyangijwe n'iki gihugu mu ntambara zabanje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages