N’ubwo nta mpamvu zifatika yatanze, yavuze ko yitegereje agasanga imyitwarire ya Biden mu kuvugira imbere y’abantu no gukora ibiganiro mpaka yarateye imbere cyane, ku buryo akeka ko hifashishijwe izindi mbaraga.
Mu mwaka 2016 ubwo Trump yari ahanganye na Hillary Clinton, nabwo yashinje uyu mugore gukoresha ibiyobyabwenge, asaba ko bapimwa ariko uruhande rwa Clinton rurabyamagana.
Trump yavuze ko mu minsi ya mbere yo kwiyamamaza, Biden atarafite ubushobozi bwo kuvuga adatengwa imbere y’abantu, akamushinja kurwara ‘Dementia’.
Uburyo rero yahinduye ibintu mu gihe gito, akagira ubushobozi bwo kuvuga adategwa ndetse akanabasha kwitwara neza mu biganiro mpaka, ngo ni byo Trump atumva.
Yagize ati “sinzi ukuntu [Biden] utari ushoboye mu biganiro mpaka yahita yitwara neza ako kanya akitwara neza mu biganiro mpaka [byamuhuje na] Bernie [Sanders]”.
Yongeyeho ati “murabizi, nta kintu gitangaje cyabayeho. Kandi tugiye gusaba isuzumwa ry’ibiyobyabwenge kuko ntibishoboka – ntushobora kubikora kuriya”.
Aba bagabo bombi bategerejwe mu biganiro mpaka karundura bitatu bizaba mbere y’amatora ategerejwe ku wa 3 Ugushyingo.
Icya mbere kizaba ku wa 29 Nzeri muri Ohio, ikindi kibe ku wa 15 Ukwakira muri Nashville mu gihe ku wa 22 uko kwezi, ibya nyuma bizabera Tennessee.
Trump yari yasabye ko akanama gategura amatora kashyiraho ikindi kiganiro mpaka cy’inyongera, cyangwa se bakegeza imbere ikiganiro mpaka cya mbere, gusa ibi byose byatewe utwatsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!