Koreya ya Ruguru isanzwe irebana ay’ingwe na Amerika iheruka gufatirwa ibihano na Loni, byiyongera ku byo yari isanganywe kubera umugambi wo gucura no kugerageza intwaro bya kirimbuzi.
Mu bihano Koreya ya Ruguru yafatiwe harimo gukomanyirizwa kwinjiza ibikomoka kuri peteroli ku kigero cya 90% aho yemerewe ingunguru ibihumbi 500 za peteroli n’izindi miliyoni enye z’amavuta ku mwaka; kuba abakozi bafite ubwenegihugu bwayo bakora mu mahanga bagomba gusubizwa iwabo; kutemererwa kwinjiza ibikoresho birimo imashini, iby’amashanyarazi, ibyifashishwa mu nganda n’ibindi. Ibi bihano bishobora gukakazwa mu gihe Leta ya Kim Jong-un yakongera kugerageza indi ntwaro kirimbuzi cyangwa missile yambukiranya imigabane (ICBM).
Ibiro bishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Umutungo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize hanze amafoto bivugwa ko yafashwe ku ya 19 Ukwakira agaragaza amato manini y’u Bushinwa ahererekanya n’aya Koreya ya Ruguru amavuta mu mazi hifashishijwe impombo zabugenewe.
Kuri uyu wa Kane, Perezida Trump, abinyujije kuri Twitter ye, yatangaje ko yababajwe n’aya makuru yatanzwe n’ibyogajuru, agaragaza ko u Bushinwa n’ibindi bihugu bwarenze ku bihano byafatiwe Koreya ya Ruguru bukohereza rwihishwa amato y’ibicuruzwa birimo peteroli, amavuta, ibikomoka ku mpu n’ibindi muri Koreya ya Ruguru.
Perezida Trump yatangaje ko ibikorwa by’u Bushinwa nibikomeza nta wundi mwanzuro w’ubucuti uzongera kwifashishwa. Mu mvugo yuje uburakari yagize ati “Birababaje cyane kubona u Bushinwa bwemera koherereza amavuta Koreya ya Ruguru. Nta wundi mwanzuro w’ubucuti uzongera gufatwa ku kibazo cya Koreya ya Ruguru nibikomeza kugenda gutya.”
Ibi bibaye mu gihe nta cyumweru gishize Trump atangaje ko yanyuzwe n’ibihano byafatiwe iki gihugu ndetse n’ibihugu bifitanye umubano wihariye na Koreya ya Ruguru nk’u Bushinwa byiyemeje kuwubahiriza.
Nkuko CNN yabyanditse, Ubuyobozi bwa Amerika bukomeza bwamagana ibyo bikorwa ndetse bunatangaza ko bwizeye ko ibihugu bigize Loni birimo n’u Bushinwa bizakomeza gukorana mu kubica intege.
Umunyamabanga w’Ibiro bishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Umutungo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Mnuchin, aheruka gutangaza ko mu gihe Koreya ya Ruguru izakomeza ibikorwa bibangamira amahoro ku rwego mpuzamahanga, hazakazwa ingamba zo kuyiheza mu bucuruzi.
Gusa ku ruhande rw’u Bushinwa, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Hua Chunying, yahakanye yivuye inyuma ko nta bwato bwigeze bujya mu bikorwa byo kwinjiza ibicuruzwa rwihishwa muri Koreya ya Ruguru ndetse ko Guverinoma y’iki gihugu yumvise neza kandi ishyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe ubutegetsi bwa Pyongyang.
Hua yongeyeho ko mu gihe haba hari ibimenyetso simusiga bigaragaza neza ko u Bushinwa bwarenze ku myanzuro ya Loni, bwafatirwa ibihano hakurikijwe amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO