00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yasheshe amasezerano mu by’ubucuruzi n’ibihugu birimo ibyo muri Aziya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 January 2017 saa 10:25
Yasuwe :

Donald Trump yashyize mu bikorwa umugambi yari afite mu gihe cyo kwiyamamaza ashyira umukono ku iteka rikura Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu masezerano y’ubucuruzi n’ibihugu birimo ibyo ku mugabane wa Aziya ‘Trans-Pacific Partnership (TPP)’.

Aya masezerano yafatwaga nk’inkingi ya mwamba ya politiki ya Barack Obama kuri Aziya yashyizweho umukono n’ibihugu 12.

Ubwo yashyiraga umukono kuri iri teka Trump yavuze ko ikintu gikomeye gikwiriye ‘umukozi wa Amerika’ gishyizwe mu bikrwa.

Trump yahagaritse inkunga z’imiryango mpuzamahanga ishyigikira ibikorwa byo gukuramo inda.

Aya masezerano y’ubucuruzi abagize kongere ya Amerika ngo ntibari bigeze bayashyiraho umukono kubera kutayumva kimwe.

Mu gihe yiyamamazaga, Trump yavuze ko aya masezerano ari ikibazo gikomereye Amerika, cyazahaje inganda zayo.

Amasezerano y’ubucuruzi agize 40% by’ubukungu bw’Isi yatangijwe mu 2015 n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani,Malaysia, Australia, New Zealand, Canada na Mexico.

Intumbero yayo yari ugushimangira ubufatanye no kuzamura ubukungu hagabanywa imisiro yo ku mipaka.

Yari arimo nibijyanye n’ingamba mu kunoza amahame agenga umurimo, kubungabunga ibidukikije, uburenganzira ku bihangano n’ibindi bijyanye n’ubutabera.

Nk’uko BBC ibitangaza, aya masezerano yari ashyigikiwe cyane n‘inganda zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agafatwa nk’uburyo bukomeye bwo kwigarurira isoko rishya rya Aziya.

Aha ariko hari abavuga ko yari nk’amayeri yo kwiyegereza u Bushinwa butari bwigeze bukozwa ibyo gushyira umukono kuri aya masezerano.

Kuri uyu wa Mbere, Trump yasinye amateka menshi arimo irihagarika inkunga y’imiryango n’ibihugu bishyigikira ibijyanye no gukuramo inda, iryo kugabanyiriza imisoro ibigo by’ubucuruzi ku gipimo kiri hagati ya 15 na 20% n’ayandi.

Ku munsi wa mbere w’ubutegetsi bwa Donal Trump yashyize umukono ku iteka rigenda imivugururire y’ubwishingizibw’ubuzima yiswe ‘Obamacare’, yakunze kunenga ko ihenze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages