Nigeria yahagaritse Twitter kuwa Gatanu ushize nyuma y’iminsi mike urwo rubuga rusibye ubutumwa bwa Perezida Muhammadu Buhari ibushinja kurenga ku mabwiriza.
Byarakaje abanya-Nigeria by’umwihariko Leta ibifata nk’agasuzugura, yanzura ko urwo rubuga rugomba guhagarikwa mu gihugu cyose.
Trump yashimiye icyo gihugu agira ati “Ndashimira Nigeria yafunze Twitter kuko yahagaritse Perezida wabo.”
Yakomeje ashishikariza ibindi bihugu gukurikiza uwo murongo, bigahagarika Facebook na Twitter kuko “bidatanga urubuga n’ubwisanzure”.
Trump na we yahagaritswe kuri Twitter na Facebook muri Mutarama uyu mwaka nyuma yo gushyiraho ubutumwa bwashishikarizaga abamushyigikiye kugaba igitero ku Nteko Ishinga Amategeko ubwo hemezwaga Joe Biden nk’Uwatsinze amatora ya Perezida. Iyo myigaragambyo yaguyemo abantu batanu.
Uyu mugabo wahoze ayoboye Amerika mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko iyo abimenya aba yarahagaritse Facebook na Twitter akiri Perezida.
Ati “Ubundi ni bantu ki bo kumenyera abandi ibyiza n’ibibi kandi bo ari babi? Nashoboraga kuba narabikoze nkiri Perezida, ariko Zuckerberg (washinze Facebook) yakomezaga ampamagara anaza kundeba muri White House tugasangira, ambwira ko ndi igitangaza.”
Nyuma yo guhagarika ubutumwa bwa Perezida Buhari kuri Twitter igihugu cye kikayifunga, impande zombi ziri mu biganiro ngo bacoce ibibazo.
Twitter yasibye ubutumwa bwa Perezida Buhari ibushinja guhonyora amahame ayigenga, ubwo yavugaga ko abateza intugunda n’abashaka gusenya igihugu azabasubiza mu rurimi bumva.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!