Mu kiganiro na The Cincinnati Enquirer cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga, Trump yashimangiye ko nubwo Saddam yari umunyagitugu yakoze ibibi byinshi hari ikintu kimwe yakoze neza.

Yavuze ko nk’abanyamerika bakwiye gushima Saddam kuko yishe abakora iterabwoba benshi kandi ko nta kibi kibirimo.

Yongeyeho ko abashobora gukeka ko ariya magambo yayavuze mu rwego rwo gushimagiza Hussein atari ko biri, ngo icyo yashimye ni igikorwa cyo kwica abakora iterabwoba.

Trump avuze ibi mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariyo yagabye ibitero muri Iraq ndetse ikica Saddam nyuma yo kumushinja gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba birimo ibyagabwe ku bantu bo mu bwoko bw’Abakurdes bo muri Iraq na Israel ndetse no gucura umugambi wo kwica George H.W Bush wigeze kuyobora Amerika.

Donald Trump yavuze imyato ubutwari bwa Saddam Hussein mu kurwanya iterabwoba
Donald Trump yavuze imyato ubutwari bwa Saddam Hussein mu kurwanya iterabwoba

[email protected]