00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yashinje Canada gushaka inyungu zihabwa Leta zigize USA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2026 saa 11:50
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Canada ishaka kubona “inyungu zo kuba Leta ya Amerika” nyamara atari imwe mu zigize igihugu, nyuma y’uko ibiganiro by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bihagaze ikubagahu.

Aya magambo ya Trump yagiye hanze nyuma y’uko ibiganiro by’ubucuruzi byahagaze, ibintu byatumye Amerika ishyiraho imisoro mishya ingana na 50% ku bicuruzwa bimwe biva muri Canada. Trump yavuze kandi ko abahinzi b’Abanyamerika bamaze imyaka myinshi bishyura “imisoro myinshi cyane”.

Trump yavuze ko Canada ishaka inyungu zituruka ku kuba hafi y’ubukungu bwa Amerika ariko itemera kuba Leta yayo. Uyu muyobozi yakomeje kugaruka ku gitekerezo cyo kuba Canada yaba “Leta ya 51” ya Amerika kuva yasubira ku butegetsi, ibintu byateje impaka mu bayobozi ndetse no mu baturage ba Canada.

Ku ruhande rwa Canada, Minisitiri w’Intebe Mark Carney yavuze ko igihugu cye kitakwemera ibyo Amerika isaba. Ati “Ntidushobora kwemera ibyo baduhaye, kandi ntituzabaha ibyo basabye.”

Carney yavuze ko imisoro mishya ya Amerika ari ikosa rigamije kubabaza no gutandukanya ibihugu byombi. Yongeyeho ko Canada izihorera na yo igashyiraho imisoro ingana n’iyo Amerika yashyizeho kugira ngo irengere inyungu zayo.

Imisoro mishya ya Amerika ireba ibicuruzwa bitandukanye bya Canada, birimo ibyuma, amata, ibikoresho byo mu ngo, imyenda ndetse n’ibikoresho by’imikino. Canada yavuze ko izashyiraho ingamba zo kwihorera.

Trump yavuze ko imisoro ari ingenzi muri politiki ye yerekeye ubucuruzi, avuga ko izafasha kongera umusaruro w’inganda za Amerika no guteza imbere imirimo mu gihugu.

Trump yashinje Canada gushaka kubona inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages