Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 12 Gicurasi 2025, muri White House, Perezida Trum yashinje Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kwitwara nabi kurusha uko u Bushinwa bwitwaye mu ntambara y’ubukungu.
Ati “Batugiriye nabi cyane. Batugurisha imodoka miliyoni 13, twe ntitubagurisha n’imwe. Batwoherereza ibiribwa byabo byinshi, twe ntitwabagurisha na kimwe.”
Trump yanashinje EU gukomeza kurega ibigo bya Amerika nka Apple, Google na Meta, babishinja kubangamira ubucuruzi.
Agaragaza kandi ko EU ifite uruhare mu izamuka ry’ibiciro by’imiti muri Amerika. Avuga ko EU ishyira igitutu gikabije ku masosiyete akora imiti kugira ngo ibiciro bigume hasi i Burayi, ariko ikanga kwishyura amafaranga akoreshwa mu bushakashatsi no mu ikorwa ry’iyo miti.
Yongeraho ko Amerika izihimura ku buryo u Burayi buzajya bwishyura imisoro myinshi kurusha mbere, na ho Amerika ikishyura mike.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko Amerika n’u Bushinwa guhagarika iyubahirizwa ry’imisoro mishya yashyizweho kuva muri Mata 2025, mu gihe ibiganiro bikomeje. Aho byemejwe ko guhera tariki ya 14 Gicurasi 2025, imisoro ya Amerika ku bicuruzwa by’u Bushinwa izaba 30% na ho iy’u Bushinwa ku bicuruzwa bya Amerika izaba 10%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!