Trump yabitangaje mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko agiye gusaba ko hakorwa iperereza, ku bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida byakozwe na Kamala Harris wahoze ari Visi Perezida wa Amerika.
Avuga ko ibyamamare byagiye bigaragara biri kumwe nawe yiyamamaza yabyishyuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Trump avuga ko ibyamamare birimo Bruce Springsteen, Beyoncé, Oprah na Bono; bose bagaragaje ko bashyigikiye Kamala Harris bishyuwe. Yavuze ko Beyoncé by’umwihariko yishyuwe miliyoni $11 [arenga miliyari 15 Frw].
Uyu mugabo avuga ko ubundi ibyamamare biba bitagomba kwishyurwa, ngo bigaragaze ko bishyigikiye umuntu runaka mu matora ya Amerika.
Mu Ugushyingo 2024, Tina Knowles yahakanye yivuye inyuma ko umukobwa we Beyoncé yishyuwe kugira ngo yitabire igikorwa cyo kwamamaza Kamala muri Houston, avuga ko uwo muririmbyi yitanze ubwe akishyura ikiguzi cy’urugendo rwe.
Oprah ubwe yabwiye TMZ umwaka ushize ko atigeze ahabwa amafaranga ngo ashyigikire Kamala kandi ko atigeze afata amafaranga na rimwe ku giti cye aturutse mu bikorwa byo kwamamaza.
Uyu mugore sosiyete ye itunganya ibiganiro bivugwa ko yahawe amafaranga, kimwe na sosiyete ya Beyoncé itunganya ibiganiro, ku bw’akazi ko gutanga serivisi z’itangazamakuru, ariko si amafaranga menshi nk’uko Trump abivuga.
Ntabwo bizwi neza aho ibirego bya Trump ku bijyanye n'amafaranga yahawe ibi byamamare mu buryo bunyuranyije n'amategeko bituruka, ariko kwishyura igitaramo cyangwa serivisi z'umwuga ntibifatwa nk’icyaha.
Na we ubwe, Trump mu bikorwa byo kwiyamamaza yari ashyigikiwe n’abantu bazwi cyane muri rusange mu matora yo mu 2024, barimo Kid Rock, Hulk Hogan, Joe Rogan na Sylvester Stallone.








Ibitekerezo 0