00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yashinyaguriye umunyamakuru wapfuye ati “ntiyigeze ambanira neza”

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 18 September 2019 saa 10:55
Yasuwe :

Ubusanzwe usanga iyo umuntu yapfuye abantu bamuvuga ibigwi, ibibi bye bakabirenza ingohe bakita ku kuvuga amagambo akomeza abasigaye, gusa kuri Trump we si ko biri. Mu bihe byose ntajya aripfana.

Perezida Donald Trump ukunze kurangwa no kutihishira mu kuvuga icyo atekereza atitaye ku buryo abantu bari bugifate, yavuze amagambo yafashwe nk’agashinyaguro ku munyamakuru Cokie Roberts witabye Imana kuwa kabiri azize kanseri y’ibere.

Ati “Sinigeze mpura nawe, ntiyigeze ambanira neza ariko ndashaka kwifuriza umuryango we ibyiza, yari umunyamwuga kandi nubaha abanyamwuga.”

Iyi mvugo yo kuvuga ko Cokie atabaniye neza Trump yaje yiyongera ku bindi bibazo akunda kugirana n’itangazamakuru n’abanyamakuru muri rusange aho akunze kumvikana abita “abanzi b’abantu” ndetse akabaka ijambo mu kiganiro igihe bamubajije ikibazo adashaka gusubiza.

Mu gihe Trump avuga ko Cokie wakoze kuri ABC News atamubaniye neza, abanyapolitiki bakomeye barimo n’uwo yasimbuye Barack Obama, bari kuvuga ibigwi uyu mugore wagize uruhare mu gutinyura abandi gukora umwuga w’itangazamakuru.

Mu nyandiko yashyize hanze ku wa kabiri avuga ku rupfu rw’uyu mugore, Obama yavuze ko yabaye icyitegererezo ku bagore mu gihe umwuga wari wihariwe cyane n’abagabo ndetse ko “yamenyesheje abatora ibibazo byo mu gihe cyacu ndetse areberera buri ntambwe igize inzira y’abanyamakuru bakiri bato”.

Mu bandi bavuze ku bigwi bya Cokie, harimo George W Bush wayoboye Leta Zunze ubumwe za Amerika na Joe Baiden wahoze ari Visi Perezida wa Obama akaba n’umwe mu bazahagararira ishyaka ry’Aba- démocrate mu matora ateganyijwe mu 2020.

Cokie yabaye Umunyamakuru mu bitangazamakuru bikomeye muri Amerika nka televiziyo ya ABC na NBS ndetse yagize uruhare mu gukora ubuvugizi ku mbogamizi abagore bahura nazo mu itangazamakuru.

Roberts wakoze umwuga w’itangazamakuru imyaka irenga 40 yatabarutse afite imyaka 75.

Trump yavuze ko Cokie Roberts atigeze amubanira neza na mba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages