Ni nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko yinangiye mu kugena ingengo y’imari yo kubaka uru rukuta ahamya ko ruzakumira abinjira muri Amerika mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Uyu mwanzuro yawufashe ku wa Gatanu mu gihe habura amasaha make ngo Amerika yongere kwisanga mu bihe bituma ibigo byinshi bifunga kubera ko abagize Inteko Ishinga Amategeko batabashije kumvikana ku ngengo y’imari.
Mu gihe amaze igihe asaba abagize Inteko Ishinga Amategeko kwemeza ingengo y’imari ya miliyari 5.7 z’amadolari yo kubaka ruriya rukuta, bo bemeye gusinya iya miliyari 1.37$ yo kubaka uruzitiro rushya rwa metero zisaga ibihumbi 88.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu mbere y’uko ashyira umukono ku nyandiko ishyiraho ibihe bidasanzwe, Trump yabanje kuvuga ko atari we Perezida wa mbere ubikoze kandi akenshi nta kibazo byagiye bitera ndetse yiteguye guhangana n’abazarwanya icyemezo cye.
Iki cyemezo kigamije kumufasha kubona amafaranga yo kubaka ruriya rukuta bitabaye ngombwa ko abagize Inteko Ishinga Amategeko bemeza ingengo y’imari cyamaganwe na bamwe mu bo mu ishyaka ry’aba-républicain abarizwamo n’aba-démocrates.
Aba-démocrates barimo Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Nancy Pelosi, Senateri Chuck Schumer ni bamwe mu bamaze kwerurura ko batazihanganira kuba Itegeko Nshinga ryateshwa agaciro, bityo bazarirwanirira uko bishoboka kabone nubwo byasaba kwitabaza inkiko.
Binyuze muri ibi bihe bidasanzwe, Trump yizeye kwifashisha ubundi buryo mu kubona miliyari umunani z’amadolari yo gushyira mu bikorwa umushinga wa ruriya rukuta.



















TANGA IGITEKEREZO