Ni muri gahunda ye yise ko igamije kurengera ingufu isoko ry’imbere mu gihugu. Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi mike imisoro yashyizweho ikumiriwe n’inkiko.
Ati "Tugiye kuzamura umusoro ku byuma uve kuri 25% ugera kuri 50%, ibi bizafasha kurushaho kurengera uru rwego mu gihugu."
Trump yabivuze ubwo yari mu ruganda rukora ibyuma rwa US Steel, rumwe mu zikomeye ku Isi ruherereye muri Leta ya Pennsylvania.
Kuva Trump yajya ku butegetsi muri manda ye ya kabiri, yatangaje imisoro ku byiciro birimo imodoka n’ibyuma, ndetse yashyiriyeho iremereye ibihugu birimo Canada, u Bushinwa na Mexique no ku bicuruzwa byose byinjira mu gihugu harimo n’ibitaboneka muri Amerika nka cacao.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!