Ni itegeko ryasinywe ku wa 18 Nzeri 2026. Ribaye igikorwa gikomeye cya mbere Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ikoze ku Burusiya kuva Trump yasubira ku butegetsi.
Iri tegeko rishyizweho nyuma y’uko Senateri Lindsey Graham warishyigikiye cyane, yitabye Imana muri Nyakanga.
Graham yari umwe mu bashyigikiye Ukraine cyane ndetse akaba yaranengaga bikomeye ibikorwa by’u Burusiya na Iran. Iri tegeko kandi ryashyigikiwe cyane na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy.
Iri tegeko rishya ry’ibihano rishobora kwibasira bwa mbere icyo bita “shadow fleet” y’u Burusiya, ubwato bukoreshwa mu gutwara peteroli mu buryo bwo kwirinda ibihano bisanzwe. Rinanagamije kandi guhana abarimo Perezida Vladimir Putin ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’u Burusiya.
Riha kandi Donald Trump ububasha bwo gushyiraho imisoro igera kuri 100% ku bihugu bitanu by’ibanze bitumiza peteroli na gaz by’u Burusiya, birimo u Bushinwa n’u Buhinde.
Iri tegeko ryashyizweho hasigaye icyumweru kimwe ngo Donald Trump na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping bahure i Washington.
Ryatowe ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri, nyuma y’uko Sena yari yararyemeje muri Kanama.
Donald Trump yashyize umukono kuri iri tegeko nyuma yo kongera kugaragaza ko ashaka ibiganiro hagati ya Kyiv na Moscow, aho intumwa ze Steve Witkoff na Jared Kushner ziherutse gusura impande zombi.
Volodymyr Zelenskyy yavuze ko iri tegeko ari “igikoresho gikomeye cyane gishobora guhagarika iyi ntambara no gutuma u Burusiya bwimakaza inzira iganisha ku mahoro”.
Yongeyeho ko ibihano bigomba gukomera kugira ngo ibikorwa byose bigamije amahoro, birimo ibiganiro bihuriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi n’abandi bafatanyabikorwa, bibashe kugera ku musaruro.
Ku ruhande rw’u Buhinde, iki gihugu cyatangaje ko kizakomeza gushaka amasoko atandukanye y’ingufu. U Buhinde, bufatwa nk’umufatanyabikorwa w’igihe kirekire w’u Burusiya, bwakomeje gutumiza peteroli y’u Burusiya nubwo Amerika yashyizeho ibihano ivuga ko ubwo bucuruzi bufasha Moscow kubona amafaranga yo gukomeza intambara muri Ukraine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!