Iby’uyu mugambi Perezida Trump yabigarutseho mu ntangiriro z’iki cyumweru mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru muri White House.
Yavuze ko Guverinoma ye yatangiye ibiganiro biri muri uyu murongo hagamijwe ko izi nganda zikora ibisasu bikoreshwa mu bwirinzi bw’ikirere bizwi nka Patriot ndetse na missile za Tomahawk.
Ati “Bari kuganira na General Motors. Bari kuganira na Ford. Ndabizi ko General Motors yishimiye kuba yatangira gukora intwaro.”
Yavuze ko amwe mu mashami y’izi nganda hari gahunda yo kuyahindura ahantu hakorerwa intwaro.
Amerika itangiye gutekereza kuri iyi mikorere mishya nyuma y’amakuru avuga ko umubare w’intwaro ifite waba waragabanyutse cyane kubera izo yakoresheje mu ntambara yo muri Iran ndetse n’izo yatanze muri Ukraine.
Ntabwo ari ubwa mbere Amerika yaba ifashe inganda zisanzwe ngo izinjize mu by’intwaro. Byaherukaga mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi ubwo inganda nyinshi zo muri Detroit zatangiraga gukora intwaro.






Ibitekerezo 0