00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yatanze icyizere ku kurangiza intambara ya Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 July 2026 saa 04:30
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yizeye ko intambara yo muri Ukraine izarangira izarangira vuba.

Ibi yabivuze nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ndetse na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy.

Ku wa 7 Nyakanga 2026 ubwo Trump yari yitabiriye inama ya NATO muri Turikiya, yagiranye ibiganiro na Perezida Recep Tayyip Erdogan.

Yatangaje ko yagize ikiganiro cyiza cyane na Putin, avuga ko bombi baganiriye igihe kirekire ku bijyanye n’intambara iri muri Ukraine.

Ati “Nagiranye ikiganiro cyiza cyane na Perezida Putin. Twaganiriye igihe kirekire cyane. Nanone nyuma yaho nahise mvugana na Perezida Zelenskyy. Ntekereza ko bombi bashaka kugera ku masezerano. Ntekereza ko tuzabasha kubikemura, twizere ko bizaba vuba.”

Perezida Zelenskyy na Trump biteganyijwe ko bazahurira mu nama ya NATO ku wa Gatatu, nyuma y’amezi Ukraine ikomeje kongera ibitero ku bikorwa by’ingufu by’u Burusiya, mu gihe Moscow na yo yakomeje kugaba ibitero bikomeye muri Ukraine.

Mu kwezi kwa Nyakanga gusa, ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu 50 mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv. Ibi byongereye impungenge ku bijyanye n’umutekano w’abaturage ndetse n’uburyo intambara ishobora gukomeza.

Perezida Trump yavuze ko intambara yo muri Ukraine ishobora kurangira vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages