00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yatanze ihumure ryo gusubizaho viza ku bihugu byose

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 30 January 2017 saa 07:42
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagerageje gucubya abarwanyije iteka rikumira abimukira yasinye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, avuga ko gutanga viza ku baturage b’ibihugu byose bizongera bigakorwa nyuma y’iminsi 90.

Iteka rya Trump rikumira abimukira bose baturuka mu bice bivugwamo iterabwoba kwinjira muri Amerika mu minsi 90. Inyandiko y’iryo teka ntirondora ibyo bihugu ariko Perezidansi yo ikavuga ko ari ibihugu bituwe cyane n’Abayisilamu; Iran, Iraq, Syria, Sudan, Libya, Yemen na Somalia.

Imiryango itandukanye yiganjemo irengera impunzi n’abantu ku giti cyabo bakaba barinubiye iki cyemezo bavuga ko ari ivangura rishingiye ku idini, ubwenegihugu no ku ruhu.

Ni icyemezo kandi cyateje impaka ndende ku bibuga by’indege byo muri Amerika aho abagenzi benshi bo muri biriya bihugu byakumiriwe batemererwaga kugenda, nkuko Reuters yabyanditse.

Trump akaba yasobanuye ko iri teka ritagamije ivangura ku Bayisilamu, ahubwo ari umurongo wo gushakira igihugu umutekano no kukirinda ibikorwa by’iterabwoba.

yagize ati “Bisobanuke, ibi ntabwo ari ugukumira Abayisilamu nkuko itangazamakuru ryabitangaje nabi. Ntabwo ibi bishingiye ku idini ahubwo ni ku iterabwoba no gukomeza kubungabunga umutekano w’igihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko hari ibihugu birenga 40 bituwe n’Abayisilamu benshi ariko bitarebwa na ririya teka. Yongeyeho ko biteguye gusubizaho politiki igenga abimukira.

Ati “Tuzongera dutange viza ku bihugu byose nitumara kwizera ko twashyizeho ingamba zo kubungabunga umutekano mu minsi 90.”

Iteka rya Trump kandi rishobora gutuma umubare wose w’impunzi zahabwaga ubuhungiro mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017 ushobora kugabanuka ukagera ku bihumbi 50 uvuye ku 110 byari bisanzwe.

Trump yavuze ko nyuma y'iminsi 90, Visa zizongera gutangwa nkuko byari bisanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages