00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yategetse FBI gukora iperereza ryihuse kuri Kavanaugh ushinjwa gufata ku ngufu

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 September 2018 saa 12:30
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Urwego rushinzwe Iperereza (FBI) guperereza byihuse kuri Brett Michael Kavanaugh, ushinjwa kugerageza gusambanya ku gahato abagore barimo umwarimu wo muri Kaminuza.

Kavanaugh yatanzwe na Trump nk’umukandida w’umucamanza mu Urukiko rw’Ikirenga muri Amerika.

Gusa bitunguranye, Umwarimu wo muri kaminuza witwa Christine Blasey Ford, yashinje Kavanaugh gushaka kumusambanya ku gahato mu 1982. Hari n’abandi bagore babiri bamushinja icyo cyaha.

BBC yatangaje ko Ford yavuganye ikiniga imbere ya Komisiyo y’Ubutabera muri Sena, yemeza ko yamusagariye ubwo yari afite imyaka 15, Kavanaugh afite 17 biga mu mashuri yisumbuye.

Kavanaugh yahakanye ibyo ashinjwa yivuye inyuma, ahamya ko yarinze arangiza amashuri yisumbuye atarasambana.

Nyuma yo kumva ikirego cya Christine kuri uyu wa Gatanu, abasenateri bagize Komite y’ubutabera bemeye by’agategenyo kandidatire ye ariko basaba Trump gutanga imyirondoro ya Kavanaugh mu cyumweru kimwe.

Umwe muri abo basenateri yavuze ko atakwizerwa nk’umucamanza w’ibihe byose nyamara ashinjwa ibyaha byo guhohotera abagore, bishingirwaho asabirwa gukorwa iperereza ryimbitse.

Trump yavuze ko yasabye FBI gukora iperereza byihuse, igatanga raporo kuri icyo kirego kiri gukerereza amatora.

Ati “Nasabye FBI gukora irindi perereza ryuzuza dosiye y’umucamanza Kavanaugh. Nk’uko abasenateri babisabye, bigomba gukorwa mu gihe kitarenze icyumweru.”

Trump yamutanze yifuza ko yazasimbura Anthony Kennedy ugiye kujya mu kiruhuko.
Komisiyo y’Ubutabera muri Sena ihaye agaciro ubuhamya bwa Ford, byasaba Perezida Trump gushaka undi mukandida.

Brett Kavanaugh arashinjwa gufata ku ngufu mu gihe Trump yifuza kumugira umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages