00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yateguje gushwanyaguza Iran, ayisaba gucisha make inzira zikigendwa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 13 June 2025 saa 12:47
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yateguje ubutegetsi bwa Iran ko bugiye guhura n’ishyano ridasanzwe mu gihe gito gishoboka, niburamuka bukomeje kwinangira, bugakomeza umugambi wo gukora intwaro kirimbuzi.

Uyu mugambi wa Iran ni wo watumye Israel igaba ibitero simusiga ahantu harenga 100, ikoresheje indege z’intambara 200 mu ijoro ryakeye, zirimo n’indege z’akataraboneka zizwi nka F-35 zakozwe n’Abanyamerika.

Gusa Trump yavuze ko ibyakozwe na Israel ari agatonyanga mu nyanja, avuga ko hateganyijwe ibindi bitero karundura, bifite ubukana burushijeho kandi bigamije guca akarongo, bikabuza Iran gutunga izi ntwaro bivugwa ko ikozaho imitwe y’intoki.

Mu butumwa bukarishye, Trump yagize ati "Nahaye Iran amahirwe menshi yo kwemera gusinya amasezerano (ayibuza gukora intwaro kirimbuzi), nababwiye mu buryo butomoye nti ’nimusinye amasezerano’, ariko ntibabikora."

Yongeyeho ati "Nababwiye ko bizarushaho kubabera bibi kurusha ibindi bintu bigeze bamenya, batekereza, cyangwa babwirwa ku ntwaro za Leta Zunze Ubumwe za Amerika."

Uyu mugabo yakomeje avuga ko Israel ifite intwaro nyinshi za Amerika kandi igiye kurushaho kwakira izindi nyinshi, ashimangira ko Israel izi kuzikoresha neza, yongera gusaba akomeje ati "musinye ayo masezerano bigishoboka."

Trump yashimangiye ko hari ibindi bitero biteganyijwe kandi ko bizaba biteye ubwoba kurusha ibya mbere, ati "Iran igomba gusinya amasezerano cyangwa se ntihazagire igisigara."

Iran na Amerika byari bimaze iminsi mu biganiro bigamije gushaka umuti ku kibazo cy’intwaro kirimbuzi, gusa yagiye iseta ibirenge, nk’uko Trump yakomeje kubivuga.

Iki gihugu cyahise cyikura muri ibi biganiro, mu gihe bivugwa ko ibitero bizibasira iki gihugu bizamara nibura ibyumweru bibiri.

Amerika na Iran zihuriye ku mugambi wo kurasa no gushwanyaguza intwaro kirimbuzi za Iran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages