Ubwo yari mu ndege ava muri Mexique, Papa Francis yabajijwe n’umunyamakuru icyo atekereza kuri Trump wiyamamariza kuzahagararira Aba-Republicains mu matora y’umukuru w’igihugu.
Papa yamusubije ko anenga imitekerereze na gahunda afite zirimo guheza no gukumira abimukira muri Amerika.
Papa kandi yavuze ko adashyigikiye umuntu wavuze ko naba Perezida wa Amerika azubaka urukuta rumutandukanya na Mexique mu rwego rwo gukumira abimukira. Papa abona ibyo bitari mu ndangagaciro z’umukirisitu.
Papa Francis yagize ati “Umuntu ushaka kubaka inkuta aho kubaka ibiraro ntabwo ari umukirisitu.”
Trump utarazuyaje guhita asubiza Papa, yavuze ko atangajwe n’umuyobozi wa Kiliziya utinyuka kunenga imyemerere y’umuntu ndetse ko ari agahomamunwa.
Trump yongeyeho ko ibyo yavuze byose ari ukurwanya abaterabwoba, ku bw’ibyo ngo i Roma habayeyo igitero cy’iterabwoba ni bwo Papa yabyumva.
Trump yagize ati “Vatican iramutse yibasiwe na IS, kandi nkuko mubizi nicyo IS irangamiye, ndakubwiza ukuri ko Papa yasenga avuga ngo iyaba Trump yarabaye Perezida”.
Icyakora ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Trump yisubiyeho avuga ko nta mahane ashaka hagati ye na Papa, kandi ko bishoboka ko itangazamakuru ryakabije kumvikanisha ibyo Papa yamuvuzeho.
Icyakora umwe mu bagenzura imbuga nkoranyambaga za Trump Dan Scavino yavuze ko bitangaje kumva ko Papa yarwanyije kubaka inkuta, kandi na Vatican izengurutswe n’inkuta.

Mu minsi ishize Trump yatangarije Televiziyo ya Fox Business ko abona Papa nk’umunyapolitike utabona ibibazo Amerika ifite byaturutse ku mupaka uyihuza na Mexique, utuma hinjira abimukira benshi.
Aba-republicains bahanganye na Trump bagize icyo babivugaho
Umu-Republicain Jeb Bush yavuze ko we atashidikanya ku bukiristu bw’umuntu uwo ari we wese, ngo kuko atekereza ko ari umubano uri hagati ye n’Imana.
Senateri Marco Rubio we ati ”Papa yagakwiye gushimira Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku barenga miliyoni buri mwaka yakira ikanabaha ubwenegihugu ariko akanumva ko bafite uburengenzira bwo guhitamo no kumenya abinjira mu gihugu ndetse n’inzira bacamo”.
Trump naramuka atsinze amatora inshuti ye izaba nde?
Donald Trump ari mu bahabwa amahirwe yo kuba yatsindira guhagararira ishyaka rye ry’aba-republicains, bishobora no kumuhesha amahirwe yo gutsinda n’amatora y’umukuru w’igihugu.
Icyakora Trump aramutse anatsinze, inshuti za Amerika zaba mbarwa ukurikije amagambo akomeye yagiye avuga ku bantu cyangwa ku bihugu bitandukanye.
Trump yavuze ko natorwa adashobora kwemerera abayisilamu kwinjira muri Amerika, ubwabyo byumvikanisha ko nta gihugu kirimo abayisilamu bazaba bacana uwaka, kuko bose abashyira mu gatebo k’abaterabwoba.
Yatangiye gusa n’ushwana na Papa, mu gihe 22.2 % by’abatuye Amerika ari abagatolika. Ikindi muri Amerika hari andi madini y’abakirisitu ashyigikiye ibyo Papa yavuze, bivuze ko mu gihugu cye naho haba hari abanzi benshi, wongeyeho n’abagatolika bo mu bindi bihugu, bafata Papa nk’icyitegererezo cyabo.
Trump yagarutse ku bitero byabaye mu Bufaransa, avuga ko iyo umuturage wese aza kuba afite imbunda baba barirwanyeho. Ni amagambo u Bufaransa butasubije ariko asobanuye byinshi, birimo no kubukina ku mubyimba.
Mu Bwongereza hari abayobozi babona Trump nk’umusazi, abandi bakamubona nk’umukinnyi w’amafilimi asetsa.
Mu minsi ishize mu Nteko Ishinga Amategeko yo mu Bwongereza hari abasabye ko Trump natorwa bazamwima uburenganizra bwo gukandagizayo ikirenge, kandi ubusanzwe Ubwongereza niyo yari inshuti ikomeye ya Amerika.
Aherutse kuvuga ko abirabura nta kindi bashoboye atari ugukora imibonano mpuzabitsina gusa, ndetse yanibasiye Perezida wa Uganda Yoweri Museveni n’uwa Zimbabwe Robert Mugabe, avuga ko natorwa azahita ajya kubafunga kuko bayoboye igihe kirekire.Urebye Afurika nayo ntimwibonamo,mu gihe ibindi bihugu bikomeye ku isi bishaka ubucuti bwihariye n’umugabane wa Afurika ugifite ubukungu karemano bwinshi.
Ibi byose yagiye avuga, urebye neza usanga bimugwiziriza abanzi cyane cyane hanze y’igihugu. Bikaba bishobora no kumugiraho ingaruka we n’igihugu cye igihe cyose yaba atorewe kuyobora Amerika.




Ibitekerezo 0