Muri ayo mategekoTrump yashyizeho umukono ari kumwe na bamwe mu bamufasha n’imbere y’itangazamakuru, harimo kunoza imiterere y’akanama gashinzwe iby’umutekano mu gihugu, kongera ibihano ku batambamira ibyemezo biba byafashwe na bamwe mu bayobozi b’igihugu no gusaba gushyiramo gahunda ifatika yo kurwanya umutwe wa Islamic State, ikamugezwaho mu minsi 30.
CNN itangaza ko Trump yemeje ko umuyobozi wese ugira uruhare mu gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo biba byafashwe n’ababifitiye uburenganzira ku nyungu ze bwite, azajya ahagarikwa imyaka itanu aho kuba ibiri nkuko byari byaremejwe na Barack Obama yasimbuye.
Ubwo yemezaga ayo mategeko ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2017, Trump yatangaje ko yongereye ibyo bihano byari byaragenwe na Obama bitewe n’uko yabonaga ko bidahagije.
Ati “Ubusanzwe byari imyaka ibiri (ibihano), ntabwo byari bihagije.”
Mu mategeko Trump yashyizeho umukono, harimo impinduka mu mirimo yakorwaga n’akanama mu by’umutekano w’igihugu, harimo guha inshingano zihariye umujayanama we mu by’umutekano Michael Flynn n’umujyanama we ufite mu nshingano ibyo kurwanya iterabwoba, Tom Bossert.
Ku kibazo cy’iterabwoba, Trump yikije cyane ku mutwe wa Islamic State asaba ko yagezwaho ibikorwa bifatika bigamije kurwanya uyu mutwe bitarenze ukwezi kumwe.
Ibi bikorwa bigomba kugirwamo uruhare n’abayobozi bakomeye mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo James Mattis na Gen. Joseph Dunford baherutse guhura na Perezida Trump baganira ku kibazo cy’iterabwoba, ibyatumye atangaza ko kuri we abona uburyo bw’iyicarubozo ku mfungwa bwatuma iterabwoba ricika intege.
Uburyo yashyiraga imbere, ni ubwitwa ‘Waterboarding’ bukoreshwa mu guhata ibibazo imfungwa z’intambara, hakoreshejwe amazi bamena mu maso babanje kugupfuka igitambaro, unaziritse amaguru n’amaboko. Ubu buryo bwakoreshejwe ku buyobozi bwa George W Bush, nyuma y’igitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda muri Nzeri 2001, cyahitanye abatari bake ndetse kinasenya bikomeye inyubako ya World Trade center.
Ubu buryo bwaje gukurwaho, binashimangirwa na Barack Obama ubwo yari amaze gufata inshingano zo kuyobora iki gihugu mu 2009.
Nyuma yo gushyira umukono ku itegeko ryo kugezwaho imbanzirizamushinga ikubiyemo ingamba zo guhashya Islamic State, Trump yatangaje ko bigiye kugira akamaro gakomeye.



















TANGA IGITEKEREZO