Mu minsi ishize nibwo ikinyamakuru BuzzFeed News cyatangaje bwa mbere amakuru y’uko Perezida Trump yageragaje gusoma no gukorakora ku mabere ya Zervos ku gahato.
Uyu mugore yabwiye iki kinyamakuru ko mu 2007, ubwo bahuriraga muri Hotel Beverly Hills, yo mu mujyi wa Los Angeles, bagiye kuganira kuri gahunda z’ubucuruzi, Trump yamusomye inshuro ebyiri ku kananwa ndetse akagerageza no kumokorakora ku mabere batabyumvikanyeho.
Kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu biro bye, Trump yavuze ko ari ibinyoma bihimbwa n’abashaka kumuharabika nk’uko 7sur7 yabitangaje.
Yagize ati “Kugira ngo ibintu bisobanuke neza, sinigeze mpura na we muri Hotel cyangwa ngo ndamukanye na we mu myaka 10 ishize. Njyewe si uko nteye, si n’uko nitwara mu buzima bwanjye. Muri make, Zervos yakomeje kunshakisha ngo mufashe arananyandikira muri Gashyantare uyu mwaka ansaba ko nazasura restaurant ye iherereye i California.”
Trump yavuze ko ibyo uyu mugore avuga hamwe n’ibindi byagiye bivugwa wari umugambi wacuzwe hagamijwe gukoma mu nkokora ibikorwa bye byo kwiyamamaza, yongera ati “Ibyo byose navuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, ni ibihimbano.”
Aya makuru yatangiye guhwihwiswa cyane muri Werurwe, inkuru iza gusakara muri Nzeri 2016, ubwo Trump yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu cy’igihangange ku isi.



















TANGA IGITEKEREZO