Trump yavuze ko afite icyemezo gikomeye cyo gufata hagati yo kugirana amasezerano na Iran, yayifasha kongera kwiyubaka, cyangwa gukomeza kuyigabaho ibitero.
Ati “Nizera ko tuzagirana amasezerano nyuma y’amatora kuko nta mpamvu yatuma batabikora. Bategereje kureba uko nzitwara mu matora yo hagati muri manda.”
Trump yavuze ko ikibazo cy’ingenzi kuri Amerika ari ukureba ko Iran itazigera itunga intwaro kirimbuzi. Yavuze ko ubushobozi bwa Iran mu bijyanye n’intwaro za kirimbuzi ari ikibazo Amerika yagombaga guhangana na cyo aho kucyirengagiza.
Ibi Trump yabitangaje mu gihe intambara na Iran igiye kumara amezi umunani. Trump yanagarutse ku masezerano y’amahoro yagizemo uruhare, ibikorwa bya Amerika mu gice cy’Isi giherereyemo umugabane wa Amerika ndetse n’aho gahunda ye y’ingingo 20 igamije amahoro muri Gaza igeze.
Biteganyijwe ko Trump agirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, barimo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy n’abandi bayobozi.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, na we ateganyijwe kugeza ijambo ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Trump yavuze ko ashobora kwemera guhura na Pezeshkian, nubwo atatangaje amakuru arambuye kuri iki gikorwa.



Ibitekerezo 0