Ibi yabitangaje mu ibaruwa yoherereje Stoere, amubwira ko ubu atazongera kurazwa ishinga no guharanira amahoro ahubwo azareba ibiri mu nyungu za Amerika gusa.
Ati “Nkurikije ko igihugu cyawe cyahisemo kutampa Nobel Peace Prize yo guhagarika intambara umunani zirenga, sinkitegetswe gutekereza ku mahoro gusa nubwo ari byo bizajya biba byiganje. Ubu ni ugutekereza ku cyabera cyiza Amerika.”
Ibi yabivuze mu gihe Stoere yagiye amubwira kenshi ko nubwo iki gihembo gitangirwa muri Norvège, guverinoma y’iki gihugu nta ruhare na ruto igira mu bagihabwa kuko komite itora abagihabwa yigenga.
Mu ibaruwa ya Trump kandi yongeye kugaruka ku kibazo cya Greenland agaragaza ko Denmark ishyigikiwe na Norvège itabasha kurinda ikirwa cya Greenland.
Ati “Denmark ntabwo yabasha kurinda buriya butaka Abashinwa cyangwa Abarusiya, ikindi ubundi kuki yo iyifiteho uburenganzira? Nta nyandiko zihari, kuba gusa ubwato bwarahageze imyaka amagana ishize, natwe dufite ubwato bwahageze.”
Ibi yabivuze mu gihe aherutse gushyiraho umusoro wa 10% ku bihugu biri kurwanya umugambi we wo kwiyomekaho ikirwa cya Greenland.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!