Iran yagabye igitero ku birindiro by'Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere biherereye mu mujyi wa Aïn al-Assad, muri Iraq mu rwego rwo kwihorera; ni ibikorwa byaje bikurikira urupfu rwa Gen Qasem Soleimani, umusirikare wari ukomeye wishwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibisasu bya misile byarashwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, mu mujyi wa Aïn al-Assad, uherereye mu burengerazuba bwa Iraq, mu gice cy’ubutayu. Icyenda muri byo byapfubijwe, kandi amakuru avuga ko kugera mu rukerera rw’uyu munsi hari hacyumvikana urusaku rw’ibindi bisasu byaraswaga na Iran.
Amerika yahitanye Soleimani imushinja kuba icyihebe no kugambirira kugaba ibitero by’iterabwoba ku Banyamerika.
Nyuma y’urupfu rwa Soleimani, bamwe mu bayobozi bakomeye muri Iran batangaje ko bazihorera kuri Amerika. Abaturage bo bagaragaje ko icyo gikorwa ari “urupfu kuri Amerika no kuri Trump.”
Qasem Soleimani yiciwe mu bitero bya drones byagabwe n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku modoka yari arimo ubwo yari avuye ku kibuga cy’indege cy’i Baghdad ku wa 3 Mutarama 2020.
Yari umuyobozi w’Umutwe wa Quds wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’iby’ubutasi byo hanze y’igihugu gusa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zawufataga nk’umutwe w’iterabwoba.
Perezida Trump mu butumwa yatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Mutarama 2020 yagarutse cyane ku kurata ubuhangange bw’igihugu cye n’igisirikare cyacyo, aho yavuze ko nta musirikare wa Amerika cyangwa uwo mu bihugu bifite ingabo muri Iraq wasize ubuzima mu gitero cya Iran, usibye ibikoresho bike byangiritse.
Ati “Igisirikare cyacu gikomeye cyiteguye buri kimwe cyose. Nta Munyamerika cyangwa Umunya-Iraq witabye Imana kubera ingamba zafashwe kuko hari hatanzwe integuza kandi yakoze neza. Ndashimira ubuhanga n’umuhate by’ingabo za Amerika.’’
Byari byitezwe ko Trump ashobora gutangaza ibindi bikorwa bikomeye byo gucecekesha Iran.
Mu ijambo rye, Perezida Trump yavuze ko Iran yihanganiwe bihagije ku bikorwa byayo byo gusenya no guhungabanya umutekano mu karere iherereyemo, bityo ko iyo minsi yarangiye.
Umukuru w’Igihugu cya Amerika avuga ko mu gihe akiri Perezida, nta na rimwe Iran azayemerera kugira intwaro za kirimbuzi.
Yagize ati “Iran yakomeje kuba umuterankunga wa mbere w’iterabwoba no gukomeza gucura intwaro za kirimbuzi byakomeje kubera ikibazo Isi iteye imbere. Ntituzatuma ibyo bikorwa bikomeza.”
Trump yakomeje avuga ko kwica Gen Qasem Soleimani ari icyemezo cyiza kigamije guhagarika iterabwoba rihora ribangamiye ubuzima bw’Abanyamerika kuko Gen Soleimani ari we wayoboraga ibikorwa byose by’iterabwoba, agashyigikira ndetse agashinga imitwe itandukanye ikora iterabwoba nka Hezbollah.
Yanavuze ko ngo mbere yo kumwica, yateguraga kugaba ibindi bitero bigambiriye guhitana Abanyamerika.
Perezida Trump yanasabye ibihugu by’u Bwongereza, u Budage, u Burusiya, u Bufaransa n’u Bushinwa kwikura mu masezerano ajyanye n’intwaro za kirimbuzi yasinywe mu 2015 ndetse avuga ko Iran itazigera itunga intwaro kirimbuzi.
Yavuze ko Iran n’abaturage bayo, igihe baba baha agaciro ubuzima bwabo, banaha agaciro ubw’abandi, avuga ko Amerika yiteguye guha amahoro abayakeneye.
Ibibazo hagati ya Amerika na Iran byazamutse nyuma yuko Donald Trump akuye igihugu cye mu masezerano yo mu 2015 arebana no kubuza Iran gucura intwaro za kirimbuzi.
Aya masezerano yabuzaga Iran kwigwizaho intwaro za kirimbuzi mu gihe cy’imyaka 10, yafatwaga na benshi nk’intambwe ikomeye yatewe na Perezida Barack Obama muri politiki y’ububanyi n’amahanga.
Perezida Trump kandi yagarutse ku iterambere igihugu cye kimaze kugeraho kuva yatangira kukiyobora, avuga ko haba mu bukungu, intwaro ndetse n’ubuhangange mu bya gisirikare, byose byateye imbere cyane kurusha ku butegetsi bwa Obama wamubanjirije.







Ibitekerezo 0