00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yavuze ko Ukraine itazajya muri NATO ariko izakomeza gufashwa mu bijyanye n’umutekano

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 19 August 2025 saa 06:14
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Ukraine, itazajya mu muryango wa NATO, ariko izakomeza gufashwa n’iki gihugu mu bijyanye n’umutekano.

Ibi Trump yabitangaje ku wa 17 Kanama 2025, mbere y’uko ahura na mugenzi we wo muri Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ku wa 18 Kanama 2025.

Trump mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko Ukraine itazajya muri NATO icyakora bazakomeza kuyifasha mu bijyanye n’umutekano ndetse ko nibiba ngombwa ko izoherezwa ingabo za Amerika.

Yagize ati “Tuzabamenyesha, ubu tugiye guhura n’abakuru b’ibihugu birindwi bikomeye. Hazabaho gufashanya cyane, kugeza ubu u Burayi bwo bwagezeyo ariko natwe tuzabufasha.”

Ukraine imaze igihe ishaka kujya muri uyu muryango dore ko biri mu byakuruye intambara hagati yayo n’u Burusiya yatangiye mu 2022, nyuma yakomeje ivuga ko kujya muri uyu muryango biri mu byahosha iyo ntambara.

Trump yavuze ko Ukraine itazajya mu muryango wa NATO, ariko izaguma gufashwa mu bijyanye n'umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages