Trump yavuze ko Secret Service n’igisirikare ari byo byamugiriye inama yo gukoresha indi ndege, agakurikiza amabwiriza.
Ati “Ngendera ku mabwiriza ya Secret Service n’igisirikare. Bategetse ko njya mu yindi ndege, kandi ngomba gukora ibyo bavuze.”
Ibi byatangajwe nyuma y’amakuru yatangajwe na White House yemezaga ko Trump yakoreye urugendo muri Air Force One.
Amashusho yagiye hanze agaragaza ko Trump yinjiye muri Air Force One ku ruhande rwariho camera ariko asohokera mu wundi muryango ajyanwa mu ibanga hakoreshejwe imodoka itwara ibiribwa, ajyanwa mu ndege ya gisirikare.
Abayobozi babwiye CBS News ko Amerika yari yabonye amakuru yizewe y’uko Iran ishobora kurasa misile kuri iyo ndege. New York Times na yo yavuze ko inzego z’ubutasi za Amerika zari zifite amakuru y’umuntu wabonywe hafi y’aho inama ya NATO yabereye afite intwaro irasa misile.
Trump yavuze ko atigeze abaza byinshi kuri icyo kibazo kuko asanzwe ahura n’ibibazo byinshi by’umutekano, yongeraho ko Iran imufata nk’umwanzi wa mbere. Icyo gikorwa cyabaye umunsi umwe nyuma y’uko Amerika isubukuye ibitero bya gisirikare kuri Iran.
Abanyamakuru n’abakozi bamwe ba White House basigaye muri Air Force One, ndetse basabwa gufunga amarido ku madirishya y’indege. Bamwe ntibari bazi ko Trump atakiri muri iyo ndege.
Nyuma, Trump yageze mu Bwongereza, aho yongeye kwinjira muri Air Force One mbere yo gukomeza urugendo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!