Kuva yagera ku butegetsi muri Mutarama, uyu mukandida w’ishyaka ry’Aba-Republicains yagiye yizeza kenshi ko azarangiza vuba ikibazo hagati ya Moscow na Kiev. Gusa, uko igihe kigenda gitambuka, Trump yemeye buhoro buhoro ko ibyo yise ko “bizakemuka mu masaha 24” bishobora gutinda kurushaho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri, Trump yavuze ko “atishimiye Putin”, yongeraho ati “Ari kwica abantu benshi,” harimo n’abasirikare b’Abarusiya n’Abanya-Ukraine. Yavuze ko abagera ku 7.000 bishwe buri cyumweru muri uru rugamba.
Abajijwe n’umunyamakuru niba afite icyo agiye gukora kuri ibyo, Trump yasubije ati “Ntacyo nabibabwiraho”, avuga ko icyo agiye gukora kigomba kuzaba gitunguranye.
Trump yatanze urugero rwerekeye ku byo Amerika iherutse gukora vuba kuri Iran, avuga ko ari urugero rw’uburyo bwe bushingiye ku kutamenyekanisha ingamba.
Trump yemeye ko urugendo rwe rwo gushaka umuti ku kibazo cya Ukraine rwarushijeho kugorana, yongeraho ko Washington yahaye Kiev “ibikoresho bya gisirikare byiza kurusha ibindi byose byigeze gukorwa.”
Trump yavuze ko u Burusiya bwari gutsinda Ukraine “mu minsi itatu cyangwa ine” iyo bitaba intwaro zoherejwe na Amerika. Gusa yagaragaje ko Amerika yatanze intwaro nyinshi kurusha uko bikwiye ku gihe cya Perezida Joe Biden, ndetse kurusha n’u Burayi.
Abajijwe ku bijyanye n’umushinga w’itegeko wateguwe n’umusenateri w’Umu-Republicain, Lindsey Graham, risaba ibihano bishya bikomeye ku Burusiya, Trump yavuze ko akiri kugenzura iby’ibyo bitekerezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!