Byabaye mu gihe Perezida wa Amerika yari amaze kuva igitaraganya mu nama ya G7 kugira ngo ajye gukurikirana ibibazo bijyanye n’intambara ihuje Iran na Israel.
Trump yavuye muri Canada igitaraganya asubira muri Amerika kugira ngo akurikirane ibijyanye n’intambara ihanganishije Iran na Israel. Ni ibintu byatunguye abantu bose bari bitabiriye inama ya G7.
Nubwo Trump atigeze asobanura neza ibyo yari agiye gukora, nyuma yaho yatangaje ko gusubira kwe muri Amerika ntaho bihuriye n’“agahenge” hagati ya Israel na Iran, bitandukanye n’ibyo Perezida Emmanuel Macron yari yavuze.
“Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, mu rwego rwo kwigaragaza, yibeshye avuga ko nasubiye muri Amerika mvuye mu nama ya G7 kugira ngo njye gukora ku bijyanye no guhagarika intambara hagati ya Israel na Iran.”
“Si byo! Ntazi na gato impamvu yatumye nsubira i Washington, ariko ntaho bihuriye n’agahenge. Birenze cyane ibyo. Yaba yabivuze abigambiriye cyangwa atabigambiriye, Emmanuel ntabwo na rimwe yumva ibintu uko biri.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!