Schwarzenegger wigeze no kuyobora Calfornia, yabwiye ikinyamakuru Empire ko atazasubira mu kiganiro “The New Celebrity Apprentice”, kivuga ku byamamare, kubera ko abakireba bagabanutse.
Uyu mugabo wari umaze kugaragara mu gice kimwe gusa (season), yafashe umwanzuro wo kugihagarika kubera ko umubare w’abakireba wagabanutse kandi ko byatewe na Trump.
Yasobanuye ko nyuma y’aho abantu bamenyeye ko Trump watangije iki kiganiro mu 2004, akibarwa nk’umwe mu bagitunganya ndetse agahabwa amafaranga aba yavuyemo, abatari bake baretse ku kireba.
Yifashishije Twitter, Perezida Trump yibasiye Schwarzenegger, aho yavuze ko atasezeye mu kiganiro ku bushake ahubwo ko yirukanwe no kuba adakunzwe ndetse agaragaza ko ababajwe n’uko ikiganiro gihagaze kandi cyari cyiza.
Schwarzenegger nawe ntiyaripfanye kuko yamubwiye ko akwiye gutekereza ku buryo yaha akazi abandi bakozi. Donald Trump amaze igihe aterana amagambo n’abantu batandukanye ahanini yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, ndetse ntasiba no kwibasira itangazamakuru mu gihe ryamuvuzeho ibyo atishimira.



















TANGA IGITEKEREZO