00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yibukije Netanyahu ko nta mahitamo afite uretse kwemera ibyo Amerika izumvikanaho na Iran

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 June 2026 saa 10:51
Yasuwe :

Donald Trump yibukije Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ko nta yandi mahitamo afite uretse kwemera ibizaba bikubiye mu masezerano Iran izagirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye no guhagarika intambara.

Ibi Trump yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Financial Times. Ni ikiganiro kije nyuma y’iminsi mike hatangiye gututumba umwuka mubi hagati ya Trump na Netanyahu.

Trump ntashyigikiye ko Ingabo za Israel zikomeza kugaba ibitero ku mutwe wa Hezbollah muri Liban, kuko biri mu byo Iran yitwaza yanga kwinjira mu biganiro bigamije guhagarika intambara.

Iran ivuga ko Israel ikwiriye guhagarika kurasa Hezbollah kuko nabyo biri mu birebwa n’agahenge kemeranyijweho hagati y’iki gihugu na Amerika, gusa Netanyahu ntabikozwa.

Iran ivuga ko mu byo izumvikana na Amerika byose bijyanye no guhagarika intambara, hagomba kuba harimo ingingo ivuga ko Israel ikwiriye guhagarika kurasa kuri Liban.

Muri iki kiganiro, Trump yabajijwe uko atekereza ko Netanyahu azakira ibizava mu biganiro na Iran.

Yavuze ko Netanyahu nta mahitamo azaba afite uretse kubyubahiriza.

Ati “Nta mahitamo azaba afite, ni njye ufite ijambo, ninjye. Nta ngaruka bizagira (ibitero Iran imaze iminsi igaba) ku masezerano.”

Mu ntangiriro za Kamena 2026, Perezida Trump yashyamiranye na Netanyahu, bituma amwibutsa ko nta muntu n’umwe umukunda, ndetse ko iyo bitaba we, uyu mugabo yari kuba afunze kubera ibyaha bya ruswa akurikiranyweho i Tel Aviv.

Trump yabwiye Netanyahu ko iyi myitwarire ye yo gukomeza intambara ishyira Amerika mu byago, ndetse ikadindiza inzira y’ibiganiro iki gihugu kirimo na Iran.

Trump yibukije Netanyahu ko nta mahitamo afite uretse kwemera ibyo Amerika izumvikanaho na Iran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages