Aganira n’itangazamakuru kuri Joint Base Andrews, Trump yagize ati “Ntabwo dushaka Papa uvuga ko ntacyo bitwaye kugira intwaro kirimbuzi [...] Ni umugabo utekereza ko tutagakwiye kuba turi guhangana n’igihugu gishaka intwaro kirimbuzi kugira ngo kirimbure Isi, ntabwo ndi umufana wa Papa Léon XIV.”
Ibi Trump yabigarutseho nyuma y’uko yari amaze gutambutsa inyandiko ndende inenga Papa ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social.
Trump yanditse ko “Papa Léon XIV ni umunyantege nke ku guhanga n’icyaha, akaba adashoboye muri politiki y’ububanyi n’amahanga”.
Yakomeje avuga ko adashaka “Papa utekereza ko ari ibisanzwe kuba Iran yagira intwaro kirimbuzi cyangwa utekereza ko bidakwite kuba Amerika yaragabye igitero kuri Venezuela”.
Yongeyeho ko adashaka “Papa unenga Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.
Trump yakomeje avuga ko “Papa Léon XIV atari ku rutonde rw’abashoboraga kuba papa mushya, ariko yatoranyijwe na kiliziya gusa kuko yari Umunyamerika, kuko batekerezaga ko ubwo bwari bwo buryo bwiza bwo guhangana na Perezida Donald J. Trump”.
Papa Léon XIV akana na papa wa mbere w’Umunyamerika, akomeje kugenda yumvikana avuga ku ntambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel muri Iran, aho mu cyumweru gishize yamaganye imvugo za Trump n’iterabwoba ku baturage ba Iran, avuga ko “Rwose bidakwiye”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!