00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yifuza kugirana ibiganiro na Putin na Zelenskyy

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 17 August 2025 saa 02:28
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yifuza kugirana ibiganiro na Volodymyr Zelenskyy uyobora Ukraine ndetse na Vladimir Putin uyobora u Burusiya, mu rwego rwo guhagarika intambara imaze igihe ihuza ibi bihugu.

Ibi byatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye byo muri Amerika birimo Axios na CNN, byagaragaje ko ibi biganiro bishobora kuzaba mu cyumweru gitaha ariko biteganyijwe ko bizaba ari uko ibizahuza Trump na Zelensky ku wa 18 Kanama 2025, bigenze neza.

Ku wa 15 Kanama, nibwo Trump na Putin bagiranye ibiganiro byabereye i Alaska ariko birangira nta cyemezo gifashwe cyageza ku gahenge muri iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022.

Nyuma yo guhura na Putin, Trump yahise ahamagara Zelensky, bagirana ikiganiro cyo kuri telefone cyamaze isaha, nyuma abo mu Burayi na bo babiyungaho, Trump ababwira ibyaganiriweho ndetse ko anifuza kugirana ibiganiro n’aba bayobozi bombi bamaze imyaka irenga itatu bahanganye.

Trump yavuze ko bishobotse ibi biganiro bizamuhuza na Putin ndetse na Zelensky bishobora kuzaba ku wa Gatanu tariki ya 22 Kanama uyu mwaka.

Ku wa 16 Kanama, nibwo Trump abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yatangaje ko Zelensky agiye kongera kugirira uruzinduko muri Amerika ndetse bishoboka ko hazabaho n’ibizabahuza na Putin.

U Burusiya bugaragaza ko bwiteguye guhagarika intambara mu gihe Ukraine yahagarika umugambi wayo wo kujya mu Muryango wa OTAN ndetse igakura ingabo zayo mu duce twa Crimea, Donetsk, Lugansk, Kherson na Zaporozhye.

Iki gihugu kigaragaza ko abatuye utu duce bahisemo kuguma ku Burusiya binyuze mu matora yabaye hagati ya 2014 na 2022, gusa Zelensky yakomeje kumvikana abihakana avuga ko Ukraine idashobora guhara ubutaka bwayo.

Trump yifuza kugirana ibiganiro na Putin na Zelensky

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages