Trump yasobanuye iki gikorwa nk’uburyo bwo kurwanya umugambi w’iterabwoba rishingiye ku biyobyabwenge, ashinja Maduro kuba akorana n’amatsinda y’ababicuruza bakabyinjiza muri Amerika.
Mu kiganiro yagiranye na Fox news ku wa Gatandatu, Trump yibasiye cyane Perezida wa Colombia, Gustave Petro, amushinja kuba umufatanyabikorwa wa Maduro amusaba kwitonda.
Ati “Afite cocaine, afite inganda zitunganyirizwamo cocaine. Agomba kwitonda.’’
Ku bijyanye na Cuba, Trump yavuze ko iby’iki gihugu bigomba kuganirwaho, agaragaza ko Washington ishaka gufasha abaturage ba Cuba, ayita ko ari igihugu cyasenyutse kandi ko gihuje byinshi na Venezuela.
Ati “Birasa cyane n’uburyo dushaka gufasha abaturage ba Cuba, ariko turashaka no gufasha abaturage bahatiwe kuva muri Cuba bakaba batuye muri Amerika.’’
Trump yongeye kuvuga kandi ko hari ikigomba gukorwa kuri Mexique, ashinja amashyirahamwe y’abacuruza ibiyobyabwenge kuba ari yo ayobora igihugu kandi ko Perezida Claudia Sheinbaum Pardo abatinya.
Ati “Bayobora Mexique. Nabimubajije kenshi, Nti urashaka ko twirukana aba bantu? Aransubiza ati oya, oya, ndabinginze. Bityo rero tugomba kugira ikintu dukora.”






Ibitekerezo 0