Trump yabivuze nyuma y’inama yagiranye na Mark Rutte, Umunyamabanga Mukuru wa NATO mushya, i Washington. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Trump yagize ati "Dushaka ko Ukraine ibasha gukora ibyo ishaka, idafite imbogamizi.”
Rutte na we yemeje ko Amerika yemeye guha Ukraine ibikoresho byose bikenewe binyuze muri NATO, kandi ko ibihugu by’i Burayi ari byo bizishyura ikiguzi cyabyo. Ibyo bihugu na byo bizohereza muri Ukraine system z’ubwirinzi bwo mu kirere bisanzwe bikoresha, mu rwego rwo gufasha Ukraine guhangana n’ibitero by’u Burusiya.
Nta we muri aba bayobozi watangaje urutonde rusesuye rw’intwaro zizatangwa, ariko Rutte yavuze ko harimo “misile n’amasasu.” Trump we yavuze ko zizaba ari intwaro zigezweho “zikoresha ikoranabuhanga rihanitse” zifite agaciro ka miliyari nyinshi z’amadolari kandi ko zizoherezwa vuba mu rwego rwo gufasha Ukraine.
Rutte, agaragaza ubutumwa bwa NATO bugenewe u Burusiya, yagize ati: “Iyo mba ndi Vladimir Putin uyu munsi... nari kubanza gutekereza ku buryo nashyira imbaraga mu biganiro byo kurangiza intambara ya Ukraine.” Trump yahise yemeza yerekana ko abishyigikiye.
Iyi gahunda nshya y’intwaro ije mu gihe intambara ya Ukraine n’u Burusiya ikomeje kwinjira mu mwaka wa gatatu, ndetse ibiganiro byo guhagarika imirwano bikaba bigaragara nk’ibyahagaze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!