00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yijeje ubufasha busesuye Minisitiri w’Intebe mushya w’u Buyapani

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 28 October 2025 saa 10:58
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yijeje ubufasha busesuye igihugu cy’u Buyapani ndetse na Minisitiri w’Intebe wacyo mushya uheruka kujyaho witwa Sanae Takaichi.

Trump yagaragaje agiye gukomeza imikoranire ye n’u Buyapani nyuma yaho umubano wa Amerika n’u Bushinwa ndetse n’ibindi bihugu biherereye hafi y’Inyanja ya Pacific byo muri Aziya ukomeje kuba mubi.

Ibi Perezida Trump yabigarutseho mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu murwa mukuru w’u Buyapani, Tokyo, akaba yagaragaje ko iki gihugu cyari gifite gahunda yo kugura intwaro za Amerika ndetse agaragaza ko umubano hagati y’ibihugu byombi ugiye gukomera kurushaho.

Ati “Ndashaka ko umenya ko igihe cyose waba ufite ikibazo, gushidikanya, mbega icyo waba ushaka icyo ari cyo cyose uzakibona cyangwa icyo uzakenera ko nzafasha u Buyapani nzaba niteguye gutanga ubufasha.”

Takaichi watorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani mu cyumweru gishize, yashimiye Trump uruhare rwe mu guhuza ibihugu bya Thailand na Cambodia byari bimaze iminsi mu mirwano.

Ati “Ndagushimira kubera uruhare wagize rwo kugarura amahoro no guhagarika imirwano hagati ya Thailand na Cambodia.”

Ku rundi ruhande abayobozi b’ibihugu byombi bemeranyije gukomeza imikoranire ku bijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

U Buyapani busanzwe bukorana bya hafi na Amerika mu bucuruzi kubera ko kimwe cya kane cy’ibyo bwohereza muri iki gihugu ari imodoka n’ibifitanye isano na zo.

Trump yijeje Minisitiri w'Intebe w'u Buyapani mushya ubufasha busesuye kuri byose muri politiki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages