FBI yasatse urugo rwa Trump itwara inyandiko zitandukanye ivuga ko ari amabanga ya Leta yari abitse mu rugo iwe kandi atabyemerewe.
Trump yasabye urukiko rw’ikirenga kugaragaza ko izo nyandiko yari afite uburenganzira bwo kuzitunga iwe mu rugo nk’uwahoze ari umukuru w’igihugu ndetse no guhagarika ko zitangira gukorwaho iperereza nta munyamategeko we yizeye uhari.
CNN yavuze ko mu gihe urukiko rwaba rwemeje ko yari yemerewe gutunga izo nyandiko, yabiheraho atanga ikindi kirego ashinja FBI kumuvogera.
Urukiko rw’ikirenga rwakiriye ikirego cya Trump, ruha iminsi itandatu inzego z’ubutabera zagiye gusaka Trump kuba nazo zasubije ku byo avuga.
Muri Kanama uyu mwaka nibwo FBI yasatse inyubako ya Trump bashaka inyandiko z’ibanga za Leta yaba abitse.





Ibitekerezo 0