Ni icyemezo Trump yavuze ko ashyira mu bikorwa mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 21 Kanama 2025.
Mu cyumweru gishize, Trump yakoresheje itegeko ryo mu 1973 kugira ngo atangaze ko hari ikibazo cy’umutekano rusange muri uwo mujyi, ategeka ko Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibyaha rijya munsi y’ubutegetsi bwe, ahita yoherezayo abasirikare barenga 800 kujya gufasha inzego z’ubuyobozi."
Yagize ati "Iri joro ndaza gusohoka, ndatekereza, hamwe na polisi n’ingabo, birumvikana. Tugiye gukora akazi. Abashinzwe umutekano w’igihugu bakoze akazi keza."
Nk’uko byatangajwe mu cyemezo cya White House, uyu mujyi ni wo wari ufite igipimo kiri hejuru cy’ibyaha by’urugomo, ubwicanyi n’ubujura kurusha indi leta yose muri Amerika. Aho mu 2024 icyaha cy’ubwicanyi cyari ku kigero cya 27,54 ku baturage ibihumbi 100.
Trump yavuze ko ibintu bikomeje kuba bibi i Washington, ko umaze kuba umujyi w’indiri y’ibyaha, ariko asezeranya ko azongera kuwugira umujyi utekanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!