Mu kwezi gushize, Meloni yari yashinje Trump guhimba inkuru avuga ko yambwinginze ngo bifotozanye ubwo bari bitabiriye inama ya G7 yabereye mu Bufaransa.
Mu gihe aba bayobozi bombi bitegura kujya mu nama ya NATO izabera muri Turukiya muri iki cyumweru, Trump yongeye kubyutsa aya makimbirane ubwo yashyiraga ku rubuga rwe rwa Truth Social ifoto ya Meloni, ayiherekeza amagambo avuga ko hakenewe icyemezo kimubuza kumwegera.
Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani ntacyo yigeze abivugaho.
Minisitiri w’Ingabo w’u Butaliyani Guido Crosetto yavuze ko nta kidasanzwe yavuga ku magambo ya Trump, ashimangira ko icy’ingenzi ari ugukomeza umubano n’umufatanyabikorwa ukomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Meloni yari umwe mu bashyigikiye Trump cyane mbere, ndetse ni we muyobozi rukumbi w’u Burayi witabiriye irahira rye mu 2025.
Ariko mu mwaka ushize yatangiye kumunenga nyuma y’uko Trump anenze Léon XIII ku magambo yamaganaga intambara yo muri Iran.






Ibitekerezo 0