Muri 2016, nibwo hadutse ibi bikorwa byo gushinga ivi muri NFL bitangijwe na Colin Kaepernick wakiniraga San Francisco 49ers, wapfukamye mu gihe cy’indirimbo y’igihugu akaza kuvuga ko atashoboraga “guha icyubahiro ibendera ry’igihugu kiri kwibasira abirabura n’abandi batari abazungu.”
Kuri uyu wa Kane nibwo abandi bakinnyi bakina muri NFL bongeye kwigaragambya bashinga ivi mu gihe cyo kuririmba indirimbo y’igihugu.
Abakinnyi barimo Malcolm Jenkins ukinira Philadelphia Eagles, De’Vante Bausby ukinira San Fransisco 49ers, Marquise Godwin na Robert Quinn ukinira Miami Dolphins nibo bahagurutse ariko bagenzi babo barimo Kenny Stills na Albert Wilson barakomeza barapfukama.
Aba bakinnyi bavuga ko impamvu ibatera kwigaragambya ari ibikorwa by’urugomo n’ihohoterwa Polisi yo muri Amerika ikorera abirabura bakomoka muri Afurika n’ivangura rishingiye ku irondaruhu. Gusa Trump yamaganye iyi myigaragambyo.
Ubuyobozi bwa NFL bwari bwari bwatangaje ko buhana aba bakinnyi ariko ntibyakozwe bituma Perezida Trump agira uburakari bukabije arabihanangiriza ababuza kujya bakinisha indirimbo yubahiriza igihugu.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Trump yagize ati “Abakinnyi ba NFL barongeye nanone? Gupfukama mu gihe bagakwiye guhagarara bemye mu gihe baririmba indirimbo y’igihugu cyabo. Abakinnyi benshi bo mu makipe atandukanye bashakaga kugaragaza uburakari mu bintu benshi muri bo batanabasha gusobanura.”
Yakomeje agira ati “Mwishime, mwiyoroshye umukino w’umupira w’amaguru abafana baba bishyuye amafaranga menshi cyane kugira ngo barebe bishimishe ntabwo ari umwanya wo kwigaragambya kandi amafaranga menshi ahabwa abakinnyi. Mushake ubundi buryo bwo kwigaragambya, mwishimire indirimbo y’igihugu cyanyu cyangwa muhagarikwe mutishyuwe.”
BBC yatangaje ko imyigaragambyo y’aba bakinnyi izahagarara bamaze kugirana ibiganiro n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rifite NFL mu nshingano.
Iri shyirahamwe ryashimangiye ko iby’uko aba bakinnyi bapfukama mu gihe cyo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, bizajya bisigara mu rwambariro.



















TANGA IGITEKEREZO